NEC: Musabyimana Jean Claude yahererekanyije ububasha na Munyaneza Charles

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Uwari Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC, Munyaneza Charles yahererekanyije ububasha na Musabyimana Jean Claude wamusimbuye kuri uwo mwanya.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024 uyoborwa n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Marie Solange Kayisire.

Ku wa 20 Ukuboza 2024 ni bwo Perezida Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ndetse no muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aho Charles Munyaneza wari Umunyamabanga Mukuru yasimbuwe na Jean Claude Musabyimana kuri izo nshingano.

Minister Marie Solange Kayisire yashimye umusanzu Bwana Munyaneza Charles yatanze muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora asaba uwamusimbuye gukomeza guharanira ko u Rwanda ruba icyitegererezo muri demokarasi, binyuze mu matora aciye mu mucyo.

Musabyimana yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda aho guhera mu 2017-2018 yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF).

Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uyu mwanya akaba yarawugiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru hagati ya 2015 na 2016.

Musabyimana hagati ya 2014 na 2015 yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Musabyimana Jean Claude yagiye akora mu myanya itandukanye harimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho yari mu bagize ‘Task Force’ ishinzwe kuhira no gutunganya imashini, yanabaye kandi Umuhuzabikorwa w’ikigo cya Leta gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kuhira (GFI).

Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye no kuhira “Agriculture Hydrology” yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering muri Gembloux mu Bubiligi. Ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bumenyi bw’ibijyanye n’ubuhinzi (Bachelor of Science in Agriculture Sciences) yakuye muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 24, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE