Rutsiro: Arashakishwa nyuma y’uko imbwa ze ziriye umuturage

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Iradukunda Emmanuel w’imyaka 21 wo mu Mudugudu  wa Gisiza,a Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Musasa, Akarere ka Rutsiro arashakishwa n’inzego z’umutekano  nyuma y’uko imbwa ze 2 yari ari kumwe na zo ziriye umuturage  Hakizimana Michel witambukiraga zikamukomeretsa bikomeye ku mfundiko aho kuzimukiza akiruka agatoroka.

Umuturage wo muri uwo Mudugudu yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe uwo musore uba iwabo ahororoye imbwa 4 yubakiye akazu, batazi icyo azimaza kuko nta gipangu agira zibamo, bakabona mugitondo azizindukana mu bigunda, bamwe bakavuga ko azihigisha ariko ko nta shyamba ryegereye hafi aho ririmo inyamaswa ahiga.

Ati: “Hari n’abavuga ko yaba azikoresha mu bujura, abandi bakavuga ko azizererana buri munsi ngo atere abaturage ubwoba, abandi bakavuga ko batazi impamvu azorora, igihangayikishije kikaba ko atazikingiza kandi azi ko ziryana, n’ubundi abaturage bakaba bari bamaze igihe bazigaragaza nk’izibangamiye umutekano wabo.

Avuga ko ubwo umuturage witwa Hakizimana Michel yari azindutse mugitondo cya kare, hagati ya saa kumi n’igice na saa kumi n’imwe z’igitondo zo ku wa 21 Ukuboza, agiye mu kazi ke ko kwikorera ibitoki abijyana ku modoka ziza kubihatwara zibijyana mu masoko anyuranye, yahuye  n’uwo musore iradukunda Emmanuel ari imbere y’imbwa 2 yari azindukanye muri icyo gitondo, bitaramenyekana aho yari azijyanye.

Ati: “Hakizimana yamutambutseho agera kuri izo mbwa 2  ziramusatira, ashaka kwirwanaho ngo azikange abona zishaka kumurya, ni bwo zahise zimushinga imikaka ku mfundiko ziramukomeretsa bikabije, nyira zo aho kumutabara kandi yanabonaga hataracya neza ngo abantu bashoboraga kuba bamutabara baba bagenda, ariruka asiga zimushishimura, atabarwa n’abandi bari bahanyuze bazinduka, imbwa ziriruka.’’

Avuga ko yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Musasa babona bikomeye bamwohereza ku bitaro bya Murunda, ari ho agikomeza kwitabwaho n’abaganga. Abaturage bagasaba ubuyobozi kubafasha izi mbwa zikicwa kuko zibangamiye umutekano w’abaca iyo nzira bose kandi nta handi banyura, bakibaza icyo uyu musore yaba azororera n’icyo ubuyobozi bumwegereye bukora ngo  bukemure iki kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu  Uwizeyimana Emmanuel avuga ko nyir’izo mbwa agishakishwa, icyakora ko hari amakuru bamaze kumenya y’aho yaba aherereye, ko hasigaye kumufata akaza akavuza uwo imbwa ze zariye, akanasobanura icyo azororeye kuko kugeza ubu n’ubuyobozi bwibaza impamvu yo korora imbwa 4 zose n’icyo azimaza kitagaragara.

Ati: “Ni byo, izo mbwa zariye umuturage witambukiraga mugitondo cya kare cyane ajya mu kazi ke. Ntituzi impamvu uwo musore yari azizindukanye n’aho yari azijyanye,  ntitunazi neza impamvu yoroye izo mbwa zose yubakiye akazu,  nijoro akazirekura  zikarara zizerera, mugitondo akazifata agakuramo zimwe akazizererana izindi akazishyira muri ako kazu, ababyeyi be bakavuga ko ari izirinda abajura nijoro, ariko abaturage si ko babibona.’’

Avuga ko  ikindi gihangayikishije ari uko zidakingiye kandi hahora hatangwa amatangazo yo gukingiza imbwa n’injangwe ku bazoroye, amahirwe akaba ko kwa muganga bavuze ko uwo zariye  nta ndwara zamwanduje,  n’ababyeyi b’uyu musore  bemeye kuvuza uwo zariye, ariko ko uyu musore namara gufatwa akabibazwa, hazakurikiraho kureba icyo zakorerwa harimo no kwicwa, zikareka gukomeza kubangamira abaturage.

Ati: “Ni ikibazo turi gukurikirana cyane kuko imbwa 4 zubakiye akazu mu rugo, hatazwi icyo zikoreshwa, yiriza mu bihuru no mu muhanda, zikaza zitangiye kurya n’abigira mu mirimo yabo, si ibintu twarekera aho gusa .Tunaboneraho gusaba abandi baturage ko uworoye imbwa  n’injangwe atagenzura,zizerera ku musozi, atanakingira, azica cyangwa akubahiriza amabwiriza, kuyarengaho bihanirwa.’’

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE