Nyabihu: Abagore bageze mu za bukuru bavuga ko batari bazi kanseri y’inkondo y’umura

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu bageze mu za bukuru b’abagore bazwi ku izina ry’Abakecuru bo mu karere ka Nyabihu umurenge wa Shyira bavuga ko hari bagenzi babo bajyaga bapfa bishwe na kanseri y’inkondo y’umura bazi ngo barwaye inzoka bakundaga kwita ngo ni ikiryi, kuri ubu ngo bakaba bamaze gusobanukirwa n’iyi ndwara.

Aba babyeyi bavuga ko bari bazi ko kanseri ifata ku ngingo gusa nko ku kaguru akaboko  cyangwa se ngo iyo babonaga igisebe cyanze gukira bavugaga ko ari kanseri, ibijyanye na kanseri y’inkondo y’umura ngo babyumvise mu myaka mike ngo barafatwaga bakabnywa imiti ya Kinyarwanda nk’uko Kamashara Euphrasie  ufite imyaka 65;wo mu murenge wa Shyira ubwo yahuraga na Imvaho Nshya ku bitaro bya Shyira yayibwiye

Yagize ati: “Turashimira Perezida wa  Repubulika Paul Kagame wazanye ubuvuzi buteye imbere ubundi ntitwari tuzi ko umuntu arwara kanseri y’inkondo y’umura , ibyo bingtu twari tuzi ko kanseri ari iy’abazungu n’abakire bo mu Rwanda , nkeka ko iyi ndwara yahozeho ni ukuri, kuko nzi benshi bapfuye bazize ibimenyetso badusobanurira kwa muganga, abo yafataga bakomezaga kwihata imiravumba ngo barwaye ikiryi”.

Ati : “Rimwe na rimwe hari abavugaga ko barozwe nyamara ari kanseri, none Kagame Paul, azanye ubuvuzi bewateye imbere ni bwo mpise nsobanukirwa , hari umugire duturanhye bamusanzemo kanseri y’inkondo y’umura antekerereje uko abababara nsanga ahubwo aribyo byagiye byica ba ntuza…, njye naripimishije nsanga rwose nta kibazo, ndakomeza nirinde”.

Bamwe mu bagore bakiri bato  mu myaka, bavuga ko bishimira  gahunda Leta yashyizeho yo kwipimisha no kwikingiza kanseri y’inkondo y’umura;ngo kuko yatumye bamenya kwita ku buzima bwabo no kubugenzura ko bwaba bwafashwe n’iy’indwara.

Mukandekezi Yvonne w’imyaka 35 yagize ati:” Turashimira Leta y’u Rwanda idahwema kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ngo tubeho neza, twishimira ko haje gahunda yo yo kuba twakwisuzumisha  kanseri y’inkondo y’umura hakiri kare kuko natwe twari kuzajya tuyirwara ikatwica nk’abakurambere bacu, kuko iyio nganiriye n’abantu bakuru iyi ndwara yahozeho ngo ikabica ruhingohongo kandi batazi icyo bazira none ubu turimo kwisuzumisha kare uwo wabiyasanganye akavurwa, utarwaye agahabwa inama zo kwirinda” .

Ikindi abakiri bato bishimira ngo ni uko kuri ubu gahunda yo kumenya uko bahagaze kuri kanseri y’inkondo y’umura  ari uko ubuvuzi bwabegereye nk’uko Uwamahoro Genevieuve w’imyaka 40 yabibwiye Imvaho Nshya.

Yagize  ati: “Ubu  ibintu bimeze neza nta mupfu wa kanseri y’umura uzongera gupfa kuboneka ino kuko n’ubuvuzi bwaratwegerejwe hano hafi ku bitaro bya Shyira, ubusanzwe twisuzumishirizaga Butaro, ubundi twajyaga tujya kwisuzumishiriza  kure na bwo dukoze ingendo ndende none ubu iyi serivisi hano yaratwegerejwe kuva ibi bitaro byagera hano, turisuzumisha hari yemwe n’abahitagamo kubyihorera, ubu tumaze kujijuka ibyo kuvuga ngo turwaye ikiryi, inzoka, amara n’ibindi, ikindi cyadushimishije ni uko ivurwa igakira”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Shyira Dr.Mukantwaza Piolette, asaba ababyeyi kwitabira iyi gahunda yabegerejwe, birinda kumva ibihuha bamwe bavuga, ikindi ni uko ngo uwo basanze arwaye ahita yoherezwa ku bitaro bya  Butaro biri mu Karere ka Burera.

Yagize ati: “Ndasaba abagore kwitabira gahunda yo kwipimisha kanseri y’inkondo y’umura kuko ni ubuntu, ubundi nko muri iyi minsi, turimo kubasanga aho batuye mu bigo nderabuzima tukabegera nta rugendo runini bibasaba, ibi bizatuma mu gihe bafashwe bavurwa aho kugira ngo bazahitanwe na yo nk’uko koko hari bamwe yajyaga yica bitwaje ko hari izindi ndwara zabibasiye abandi bakiteranya n’abaturanyi ngo bararozwe”.

Ati: “Icy’ingenzi ni ukubyitabira bakipimisha ku gihe mu gihe cyagenwe  kugira ngo hatazagira ujya acikanwa, kandi birinda ibihuha kuko ni gahunda nziza ituma bamenya uko bahagaze uyisanganywe akavurwa hakiri kare, kandi iyi gahunda ireba buri mugore wese.”

Kugeza ubu abagore basaga ibihumbi 16 mu Karere ka Nyabihu bamaze kwipimisha kanseri y’inkondo y’umura, hamaze gupimwa abangana na 38%.

Ibisubizo bisaga ibihumbi 6, abasanganywe agakoko gatera kanseri y’inkondo y’umura barenga 900, naho abagera kuri 4 bakekwaho iyi ndwara boherejwe mu bitaro bya Butaro bizwiho kuvura kanseri.

Kugeza ubu mu Rwanda , Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko kanseri zikunze kugaragara kenshi ari iy’inkondo y’umura n’iy’ibere zibasira abagore n’abakobwa cyane.

Igashimangira ko 95% by’abana b’abakobwa bahawe urukingo rw’inkondo y’umura bibarinda ibyago byo kuyandura

Ikindi iyi Minisiteri ivuga ni uko abakuze urukingo rutaraza barimo kuyirwara muri iki gihe, aho hafashwe ingamba zo kubasuzuma hakiri kare.

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko mu Rwanda habaruwe abantu 8 835 banduye kanseri zitandukanye, mu gihe abahitanwa nayo  buri mwaka basaga 7500, nk’uko ubushashatsi bwabigaragaje.

Kanseri ni ikibazo gihangayikishije Isi kuko usanga imibare y’abayikira ikiri hasi by’umwihariko mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere n’u Rwanda rurimo.

Imibare yo mu mwaka wa 2020 ivuga ko indwara ya kanseri yibasira ababarirwa muri za miliyoni ku Isi, ikaza ku mwanya wa 2  mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi , kandi muri uwo mwaka abisuzumishije ku Isi bagasangwamo iyo ndwara bagera kuri miliyoni 19,3.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE