Kigali: Kandagira ukarabe zarumagaye izindi zijugunywa mu bishingwe

Nubwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune birinda indwara zituruka ku mwanda zirimo, impiswi n’izindi, hari bamwe mu bacuruzi n’abaguzi bavuga ko baguze kandagira ukarabe ku bwo agahato ubu batakizikoresha ndetse babuze naho bazijugunya.
Bagaragaza ko zagize akamaro mu bihe byo kwirinda indwara z’ibyorezo birimo Covid-19, na Marburg ariko ubu babona ko zitagikenewe.
Bavuga ko ntawukibuka gukaraba intoki kuko babona nta muntu ukibibahanira cyangwa ngo abibutse.
Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko kuba kandagira ukarabe zitagikoreshwa ari uko ibyorezo byacitse kandi benshi baziguze bagakaraba kubera itegeko.
Umwe mu bacuruzi wahinduriwe izina agahabwa irya Gakwerere Eric, umucuruzi ukorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko yagize ati: “Njyewe naguze kandagira ukarabe ku bwo agahato ariko ubu nabuze icyo nyikoresha.
Yavuze ko yatinyaga ko bamuca amande y’ibihumbi mirongo itanu kuko abo basanga batazifite cyangwa zitarimo amazi ari yo bacibwaga ariko ubu abona bisa nkaho bitagikaze ari nayo mpamvu ashaka kuyigurisha.
Singirankaho Thomas akorera mu Murenge wa Remera yagize ati: “Abantu ntibagikaraba kandi na Covid-19 yararangiye, … ubu se urumva tuzazikoresha iki kindi ko twabuze naho tuzibika?”
Uretse abacuruzi n’abaguzi na bo bavuga ko ntawukibuka gukaraba intoki igihe agiye kwinjira mu iduka abenshi binjira bagahaha ubundi bakitahira.
Uwahawe izina rya Mukahabimana Dyna wo mu Murenge wa Kimironko yagize ati: “Twakarabaga cyane hakiriho abakorerabushake babitwibutsaga, ubu rwose sinakwibuka gukaraba ngiye kuri butiki!”
Yongeyeho ko azi akamaro ko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ariko abantu benshi batabyibuka kubera ko baba bihuta abandi baba bahugiye mu kazi no gushaka amafaranga.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yibukije Abanya-Kigali kugira umuco wo gukaraba intoki kugira ngo birinde indwara z’ibyorezo n’izindi zitandukanye zituruka ku mwanda.
Yabwiye Imvaho Nshya ko hari indwara nyinshi ziterwa n’umwanda zagiye zicika kubera isuku harimo; amavunja, inda n’izindi.
Agaragaza ko abantu bakwiye kugira umuco wo gukaraba intoki ntibabikore babihatiwe ahubwo bakumva akamaro kabyo.
Yagize ati: “Gukaraba intoki kenshi umuntu abyibwirije ni byo bituma kandagira ukarabe, ubukarabiro bwa kizungu bugomba kuba ahantu hose hagendwa n’abantu benshi, atari ukugira ngo umuntu ategekwe gukaraba ahubwo kugira ngo we yumve ko igihe cyo gukaraba kigeze abikore.”
Yakomeje agira ati: “Icyo twababwira ni uko atari ibintu bakwiriye gukora ku bw’agahato ahubwo bakwiye kubikora kuko bumva impamvu yabyo kandi bakabikora batabibwirijwe.”
Yavuze ko kuba hari abantu bumva ko baguze kandagira ukarabe ku bw’agahato abo ari abagorwa n’impinduka ari nayo mpamvu bategetswe kubikora mu gihe imyumvire yabo itarahinduka.
Avuga ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gukora ubugenzuzi ku buryo isuku ihagije ikorwa kandi ko abatabikurikiza bazakomeza gucibwa amande.
Yongeyeho ati: “Ahantu hatandukanye hagomba kuba hari ubukarabiro bukora. Ikipe y’ubugenzuzi y’Umujyi wa Kigali izakomeza kubigenzura kandi umuntu udakurikiza amabwiriza y’isuku iyo bibaye ngombwa acibwa amande”.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima/RBC kigaragaza ko imwe mu ntwaro zo kwirinda indwara z’ibyorezo harimo kugira isuku kuko birinda kwandura indwara zirimo impiswi, Cholera, macinya, Ebola n’izindi.
Kwibutsa abaturarwanda kwita ku isuku buri gihe haba bategura amafunguro, gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune mu gihe cyose haba uvuye ku musarani, umaze guhanagura umwana witumye, mbere yo konsa n’ibindi bihe.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 8.4 bapfa buri mwaka bazize indwara ziterwa n’umwanda, aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rigaragaza ko miliyoni 7 bo bapfa imburagihe kubera indwara ziterwa n’ihumana ry’ikirere. Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo, (Centers for Disease Control and Prevention,CDC), kigaragaza ko 88 % by’abarwaye impiswi ku Isi bifitanye isano n’umwanda mu gihe miliyoni 1.5 bapfa muri bo ari

