Amajyaruguru: Urubyiruko nta makuru rufite ku kigo BDF ngo rwiteze imbere

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko nta makuru bafite ku Kigega gitera Inkunga Imishinga y’Iterambere (BDF), kugira ngo rubashe kwiteza imbere rushingiye ku kuba icyo kigega gitanga ingwate ku nguzanyo.

Muri rusange, mu mishinga  18 000 BDF imaze gutera inkunga, Intara y’Amajyaruguru ifitemo imishinga  2000 gusa.

Urwo rubyiruko ruvuga ko ikigega gikwiye kubegera kugira ngo rukibyaze umusaruro cyane cyane abakora mu buhinzi kuko ngo basanga batishingirwa bibaza icyo bisaba kugira ngo bahabwe ingwate.

Abihirwe David wo mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze yagize ati: “Mbona urubyiruko rukora ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi BDF, itajya irwegera kuko hari n’abumva izina gusa nko mu bitangazamakuru cyangwa bakabona ibyapa byanditseho, ikindi iyo urebye n’amafaranga BDF ishora mu buhinzi cyane ku rubyiruko  usanga ari nkeya, tukaba twifuza rero ko hakorwa ubukangurambaga iki kigega kikamenyekana hose kugira ngo tukigane.”

Nsanzubuhoro Jean Marie Vianney ni umwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi bw’ibirayi mu Murenge wa Kinigi avuga ko atazi iki kigo gusa we yumva bakivuga ariko nta muntu n’umwe wari waza kumusobanurira imikorere yacyo, ngo kuko aramutse yumvise neza imikorere yacyo yakisunga akongera ubuso bw’ubutaka ahingaho

Yagize ati: “Dufite urubyiruko ruduhagarariye mu nzego, ndetse n’abayobozi bacu ariko nta n’umwe ujya ufata umwanya ngo atubwire ibyiza by’iki kigega yemwe n’abakozi bacyo, ibi rero bituma ntabasha gukora umushinga cyangwa se ngo menye aho nanyura ngo mbone serivise za BDF, ndasaba ko hakorwa ubukangurambaga tukamenyeshwa imikorere ya BDF”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice na we ashimangira ko amakuru akiri make ku bijyanjye na BDF, kuko ngo bigaragazwa n’imibare y’abakigana muri iyi Ntara.

Yagize ati: “Iyo nsuzumye akenshi nsanga akenshi biterwa no kubura amakuru kandi n’ikibigaragaza dufite abaturage bake bakorana na BDF, iyo babuze amakuru rero ni bwo usanga bajya no mu bikorwa bitari byiza harimo no kujya muri banki Lamberi, ino bita urunguze.”

Yakomeje avuga ko mu mishinga isaga 18 000   ku bwishingizi, ku ngwate Intara y’Amajyaruguru ifitemo ibihumbi 2000 gusa, aha ni ubuyobozi bw’Intara buhera buvuga ko bugiye gukora ubukangurambaga.

 kugira ngo babone amafaranga ugasanga abenshi bananiwe kwishyura ayo bafashe ibyo bikabashora mu manza, urubyiruko rero turabashishikariza ko bagana BDF kandi biri mu nshingano zacu kubakangurira kugana iki kigega”.

Umuyobozi Mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka we avuga ko ku rubyiruko hari serivisi zihariye zabateganyirijwe nk’ikora ku buhinzi ngo ireba urubyirujo gusa.

Yagize ati: “Urubyiruko tugomba gukomeza gutekereza uburyo twabafasha kugera kuri serivisi z’imari, ku buryo no ku Rwego rw’Igihugu iyo urebye ibipimo bihari urubyiruko ruhari cyane kuva ku myaka 16 kugeza kuri 19 n’abagera kuri serivisI z’imari ni bake birasaba rero ko dukomeza gukora ubukangurambaga, ubu tugiye kwicarana na Minisiteri y’Urubyiruko no guteza imbere Ubuhanzi ndetse n’amabanki dukorana tukareba uko twagira umwihariko.”

Yongeyeho ati: “Ku rubyiruko mu rwego rwo kurufasha gushora imari, ikindi kandi hakenewe ubukangurambaga; mu rwego rwo kuzamura igipimo cy’abazi BDF na serivisi itanga, bakava kuri 71% twabonye mu bushakashatsi twakoze mu 2024.”

Akomeza avuga ko ku rubyiruko hari umwihariko ngo kuko nko ku ngwate ku basanzwe, BDF dushobora kwishingira kugeza kuri 50% z’ingwate bafashe nko ku bantu basanzwe, ariko muri bya byiciro byihariye nk’abagore, abafite ubumuga n’urubyiruko ingwate ni   75%.

BDF yashinzwe mu 2011 na Leta y’u Rwanda binyujijwe muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), mu rwego rwo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari, harimo ingwate kunguzanyo, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, aho kishingira inguzanyo ku kigero cya 75%.

Mu myaka 13 BDF imaze, ikorana na 98% y’ibigo by’imari byo mu Rwanda.

Mu mishinga 18 000 yatewe inkunga na BDF kuva yashingwa, yatwaye amafaranga angana na miliyali 191 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, naho miliyali 4 na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda; akaba ari yo mafaranga yishyuwe ibigo by’imari ku mishinga yahombye.

Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi BDF imaze gushoramo agera kuri miliyali 1 na miliyoni 500.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ashimangira ko amakuru akiri make ku bijyanjye na BDF
Umuyobozi Mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka avuga ko bagiye gukaza ubukangurambaga
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 23, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Masengesho mustapha says:
Mata 26, 2025 at 12:58 pm

Muraho neza ese mwadufasha tukabona loan kubantu twakoze short course yo mubwubatsi? Twanyurahe? Hasambwa iki?

Masengesho mustapha says:
Mata 26, 2025 at 12:59 pm

Muraho neza ese mwadufasha tukabona loan kubantu twakoze short course yo mubwubatsi? Twanyurahe? Hasambwa iki?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE