Nimutubabarire bana bacu mwidutera agahinda- Mariya Yohana abwira urubyiruko

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi ukunzwe mu njyana gakondo akaba n’umwe mu banyabigwi bayo, yasabye urubyiruko guhagarika imyitwarire mibi bakareka gukomeza gutera agahinda ababyeyi.

Uyu mubyeyi avuga ko imyitwarire y’urubyiruko rw’ubu ihangayikishije kubera ko abana batagishyirwaho igitsure n’ababyeyi babo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mariya Yohana yavuze ko kuba urubyiruko rwahura rugasangira bakishimana atari igitangaza ariko kurengera ari byo bibi.

Yagize ati: “Natwe ku gihe cyacu twarahuraga tugasangira tukishima, ariko ntawanywaga urumogi, n’ubwo twasangiraga duke ntabwo byabaga ari igitangaza, ariko ibyabo byo birenze urugero, kuri ubu muratembera mukanywa harimo n’abakobwa. Hari ubwo ushobora kurara aho utazi, cyangwa ukaryamana n’uwo udakunda, hari n’ubwo uryamana n’uwo ukunda bitari ngombwa wenda hari igihe cyabyo.”

Uyu muhanzi avuga ko muri iyi minsi iyo abakiri bato babwiwe ku bijyanye n’imyitwarire yabo, basubiza ko ibyo byari ibya kera, bigatuma badatega amatwi ababaha impanuro kuko ibyo babwirwa bitakigezweho, gusa ngo iyo ugize amahirwe ukabona ukumva urabyakira, ukirengagiza ibijyanye n’imyambarire.

Bumwe mu butumwa Mariya Yohana yageneye abasore n’inkumi, yabasabye guhindura imyitwarire kuko babatera agahinda nk’ababyeyi babo.

Ati: “Reka tubasabe niba ari abana b’u Rwanda bumva bakumvira, nibafashe ababyeyi babo, bareke kubatera agahinda, ikindi no kubatesha agaciro bikagaragaza ko basa n’abatarareze kandi barabareze, ni bababarire u Rwanda.”

Yongeyeho ati: “Nimutubabarire bana bacu, mwidukoza isoni kandi tuzishima muhindutse, erega nti turi bakuru gusa, turi bakuru ariko babakunda, babifuriza ibyiza mwikomeza kwihata ibiyobyabwenge, mwikwigana ikibi icyiza gihari, ese ko iyo ahantu hari amahwa kuki utahanyura unyura aho atari?”

Nubwo bimeze bityo ariko, Mariya Yohana avuga ko hari urundi rubyiruko rukora ibyiza, rurimo, abanyabukorikori, abanyempano n’abandi na byo, ari bo bakwiye kwigana kandi bakazirikana no kwizigamira.

Abigarutseho mu gihe inzego za Leta zitandukanye zasabye Abanyarwanda kutishora mu bisindisha mu buryo burenze urugero muri ibi bihe byo kwizihiza iminsi mikuru isoza ikanatangira umwaka.

Umuhanzi Mariya Yohana akebura urubyiruko, arushishikariza kwirinda ingeso mbi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE