Mba ngira ngo umugoroba wa Noheli ukomeze ubaryohere-Israel Mbonyi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Israel Mbonyi yasobanuye impamvu yahisemo kujya akora igitaramo Icyambu Live Concert ku mugoroba wa Noheli, avuga ko yagira ngo umugoroba urusheho kurushaho kubera mwiza abantu.

Mu gihe habura iminsi mike ngo habe igitaramo Icyambu Live concert cy’uyu muhanzi kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, mu kiganiro yaraye agiranye na RBA yasobanuye impamvu ibi bitaramo akunda kubikora ku mugoroba wa Noheli.

Yagize ati: “Urabona kuri Noheli hari ukuntu abantu tugenda gusangira n’imiryango, tukaganira tukanezerwa, ariko ku mugoroba ibintu bikarangira, ukabona umunsi wije nk’iyindi yose. Ndatekereza ndavuga nti ariko uwategura ikintu cyazajya kibahuza bavuye mu miryango noneho umugoroba ukarushaho kubaryohera.”

Akomeza agira ati: “Ku buryo basoza bavuga bati uyu munsi wari Noheli, n’uko numva ntekereje ko nataramira abantu, dushaka ahantu kugira ngo nibajya bava muri gahunda z’imiryango baze duhure twese dutarame dushime Imana.”

Ni igitaramo avuga ko nubwo kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, bitavuze ko uyu mwaka kidafite umwihariko, kuko abakunzi be abafitiye agaseke gateye amatsiko kubera ko abafata nk’abantu b’ingenzi kuri we, badahwema kumwereka ko bamushyigikiye kandi bimunyura.

Israel Mbonyi yatangiye gukora ibi bitaramo tariki 25 Ukuboza 2022, ubwo yakimurikiragamo alubumu ebyiri zirimo iyitwa “Mbwira” na “Icyambu” yongera kugikora mu 2023, kuri ubu akaba agiye kugikora ku nshuro ya gatatu, kikazabera muri BK Arena ku mugoroba w’itariki 25 Ukuboza nkuko n’ibindi yagiye abikora kuri uwo munsi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE