Abaturiye Pariki z’Igihugu bagiye gusaranganywa Miliyari 5 Frw

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abaturiye za Pariki bagiye gusaranganywa Miliyari hafi 5 Frw na Guverinoma y’u Rwanda, muri gahunda yo gusangira umusaruro w’ubukerarugendo wabonetse mu 2023-2024.

Uturere 5 dukora kuri Pariki ya Nyungwe kuri uyu wa Gatanu twateraniye muri Nyamagabe, dutoranya imishinga izaterwa inkunga.

Muri utu Turere twonyine muri uyu mwaka wa 2024-2025 hazatangwa miliyari 1.2 Frw.

Abaturiye Pariki ya Nyungwe baganiriye na RBA bavuze ko imishinga yatewe inkunga mu myaka yashize yabagiriye umumaro.

Koperative “Twiteze imbere turengera ibidukikije Kitabi” ikorera ku muhanda munini Huye- Nyamagabe – Rusizi, mu kubungabunga Pariki ya Nyungwe, yahisemo umushinga wo kubaka ubwiherero rusange ahazwi nko kuri Santire ya Kagano, ahahagaragara abagenzi benshi.

Babwubatse mu 2013 ku nkunga bahawe na RDB muri gahunda yo gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo. Muri uyu mwaka wa 2024 babafashije kubuvugurura no kubusana.

Ubu bwiherero ngo bwinjiriza ku munsi amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 15 Frw.        

Mu nama yahuje abayobozi ba RDB n’abayobozi bo mu Turere 5 dukora kuri Pariki ya Nyungwe bo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, Ngoga Télésphore umukozi ushinzwe isesengura rya politiki zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yasabye utu Turere kujya bakoresha neza inkunga babagenera mu kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Mu Turere 5 dukora kuri Nyungwe two mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, Uturere 2 twakoresheje neza aya mafaranga ni Akarere ka Rusizi n’aka Nyamasheke. 

Karongi, Nyaruguru na Nyamagabe twasabwe kwihutisha imishinga yari iteganyijwe umwaka washize.

Imishinga mishya yo mu wa 2024-2025 mu Turere 5 dukora kuri Pariki ya Nyungwe, RDB izatanga miliyari 1.2 Frw, ni amafaranga yiyongereye ugereranyije n’ay’umwaka washize kuko yo yari miliyoni 800 Frw. 

Buri Karere kerekanye imishinga yihutirwa yaterwa inkunga harimo iyo gutuza neza abaturiye Pariki, ubworozi bw’amatungo magufi ndetse n’imishinga y’ubuhinzi yahindura ubuzima bw’abaturiye Pariki.

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE