Musanze: Guturana n’ikigo cya Mutobo TSS byabahinduriye ubuzima

Bamwe mu baturiye ikigo cya Mutobo TSS gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo giherereye mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, bavuga ko byabahinduriye ubuzima biteza imbere.
Abo baturage bavuga ko kuva kiriya kigo cyahashingwa, batangiye kubona inyungu zacyo kuko cyatumye kariya gace kamenyekana ku Isi kuko ni ikigo cyakira abasezererwa mu ngabo, ikindi ni uko umusaruro wabo wabonye isoko hakiyongeraho no kuba kuri ubu harageze ishuri ryigisha imyuga inyuranye n’andi mashuri yigisha ubundi bumenyi bunyuranye.
Hishamunda Eulade wo muri Gataraga yagize ati: “Iki kigo kuva cyagera hano twarasirimutse kuko gisurwa n’abantu bo mu bihugu binyuranye, ndetse n’umusaruro wacu hano nk’ibirayi, imboga imbuto n’ibindi byose iki kigo kirabitugurira kandi cyaduhereye abana imirimo, urabona ko gikikijwe n’imirima y’ibigori ubu nta muntu wakinisha kubyiba nk’uko byari bisanzwe kuko umutekano hariya uradadiye.”
Ikigo cya Mutobo abagaragaza akamaro kacyo ni ababyeyi n’abanyeshuri baharererwa, kubera amasomo atangirwamo kugeza ubu hamaze gushyirwamo Mutobo TTS , aho urubyiruko rwahoze mu bushomeri buhigira umwuga rugahabwa akazi cyangwa se rukihangira imirimo nk’uko Nizeyumukiza Patrick waharangije ibijyanye n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’indabyo, abivuga.

Yagize ati: “ Njye ndashimira umuntu watekereje iki kigo ko gikwiye kwakira urubyirruko rutakoze igisirikare natwe akatwemerera tukaza kwiga hano, narangije amashuri yisumbuye , mara imyaka 2 nta kazi, gufata isuka numvaga nta nyungu yo mu buhinzi, nasabaga isabune, nkirirwa nkina amakarita, ngira amahirwe nza kwiga hano igihe kingana n’umwaka, nta faranga ntanga ahubwo bampa itike.”
Akomeza agira ati: “Aho nagiye kwimenyereza umurimo bahise bampa akazi, ubu mpebwa atari munsi y’ibihumbi 100, mu gihe nyamara n’ubwo mvuga ibyiza bya hano nari nzi ko iki kigo cyakira abahoze mu mashyamba yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko nasanze ari ikigo kigisha kwiteza imbere ndetse kigashimangira gahund a ya Ndi Umunyarwanda, ntabwo kandi ari twebwe buriya twigishwa umwuga gusa n’abavuye mu mashyama ya Congo ikigo cya Mutobo kirabigisha, intego ni uko nanjye nzatanga imirimo mu minsi iri imbere.”
Uwikunda Aliane we avuga ko kuri ubu nyuma yo kurangiza amasomo yahisemo kwihangira umurimo cyane ko kuri ubu yatangiye ubuhinzi bw’intoryi n’ibirayi.

Yagize ati: “Njyewe narangije mu ishami ry’indimi mu mashuri yisumbuye ntabwo njye nabashije kubona buruse, nirirwaga nicaye mu rugo ntegereje ko ababyeyi bangurira byose, ariko nyuma naje kumva ko hano batanga amasomo yo kwihangira umwuga, ndaza nkora hano ikizamini ndagitsinda ,ubu ndangije mu by’ubuhinzi, mfite umurima w’intoryi n’ibirayi kubera guhinga kijyambere nizeye ko ntazaburamo ibihumbi byanjye 300 kandi ni igishoro.”
Umuyobozi wa Mutobo TTS Justin Tegereza avuga ko ikigo cya Mutobo muri rusange cyagize uruhare mu guteza imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ariko nanone by’akarusho kuri ubu ni uko hageze n’ikigo cy’amashuri hari abiga imyuga harimo ubwubatsi, ubudozi, n’ubuhinzi, aho aba mbere bageze mu mwaka wa 5.”
Iyo gahunda yo kwigisha umwuga urubyiruko hano usanga bitanga umusaruro kuko kugeza ubu abize hano iyo batabashije kwihangira imirimo ubwabo, abandi bose babonye imirimo, urumva ko iki kigo rwose cyaje kije gutanga ibisubizo nk’uko abagituriye n’abarerera hano abana. babikubwiye, turasaba rero ababyeyi bose rwose kumva ko iki kigo ari icyabo bahazane abana”.
Ishuri ryashinzwe mu 2019 abamaze kuhasohoka basaga 1000 bigishijwe kwihangira umurimo mu buhinzi , ubworozi, amazi n’amashanyarazi.

