Ngororero: Abangirijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi basiragiye imyaka 2 ku ngurane

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Ngororero , bavuga ko bamaze imyaka 2, bishyuza ingurane z’ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi, maso akaba yaraheze mu kirere.

Abaturage bafite iki kibazo ni abo mu Kagari ka Kaseke bangirijwe imyaka, amashyamba , insina n’ibindi none bakaba bakora ingendo batakazamo amatike n’umwanya wabo biruka ku madosiye y’ibyabo byangijwe.

Nzirasanaho Evode ni umwe mu baturage umuyoboro w’amashanyarazi wanyuriye mu ishyamba , avuga ko bamubariye amafaranga agera ku bihumbi 450, mu gihe cy’imyaka 2 na bwo ngo baraje bahindagura ibiciro, ibintu avuga ko byamuteje igihombo.

Yagize ati: “Banyangirije ishyamba ku buryo bukomeye, bambarira ibihumbi 450, ntegereje imyaka  2 ingurane ariko nta n’ifaranga na rimwe bari bampa, nasiragiye kenshi ku Murenge, kuri REG, ariko bose ntibampa igisubizo kinoze, nifuza ko banyishyura amafaranga nasinyiye cyane ko baherutse kuza bakavuga ngo imibare yarahindutse nzahabwa ibihumbi 150.”

Kubwayo Innocent we avuga ko bibabaje kuba batarishyurwa ariko bagakomeza no kuza kubangiriza imyaka.

Yagize ati: “Baratwambuye igihe kibaye kirekire, batwangirije ubwatsi bw’amatungo, imirima y’ibisheke, ibishyimbo, ibigori,  hanyuma birengagiza kutwishyura, nk’umuntu bangirije ishyamba se ubu yabona ibiti byo gucana no gushingiriza ibishyimbo? Ikindi kirimo kudushengura ni ukuba nayo batubariye batayaduha, dukeneye kurenganurwa.”

Akomeza agira ati: “Aho batwishyuye baraza bakongera kudusinyisha na bwo amafaranga make ku yo bari baratubariye.”

Abo baturage bakomeza bibaza impamvu amafaranga bari babariwe mbere ku mitungo bangirijwe atariyo bongeye gusinyira ku nshuro ya kabiri bahamagawe ku Kagari, n’Umurenge ibintu birimo uburimanganya kuko nushake kugira icyo abivugaho bamubwira ko niyanga gusinyira amafaranga atazagira ikindi yongera kubaza ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero  Nkusi Christophe, we avuga ko iki kibazo nyuma yo kukimenya agiye kugikurikirana bakishyurwa.

Yagize ati: “Ikibazo cy’abaturage bangirijwe ibyabo kuri ubu tugiye kugikurikirana tumenye ibyacyo, kuko niba koko ibikorwa remezo biza bigana umuturage ntibikwiye kumusiga hanze, tugiye kubikurikirana ku bufatanye na REG.”

Ibikorwa remezo bikorwa ku nyungu y’umuturage kugira ngo bimuteze imbere ntabwo byakorwa kugira ngo bimusubize inyuma, bagomba kwishyurwa ingurane zabo z’ibyangijwe, kandi tugiye gukurikirana iki kibazo tumenye ukuri kwacyo, umuturage aba agomba kubarirwa umutungo we wose abagenagaciro bakamubarira ibihwanye nako gaciro, iterambere ry’umuturage ntirigomba gukomwa mu nkora n’ibikorwa remezo.”

Umukozi wa REG mu Karere ka Ngororero Muhawenima Celestin, avuga ko kuba hari abatarishyurwa haba hari impamvu zinyuranye, ariko niba koko ari uko bimeze bagiye kubegera bavugane kuri iyi ngingo.

Yagize ati: “Turimo gukorera henshi muri aka karere dushyiramo amashanyarazi, ubu rero niba hari abatarishyurwa tugiye kumanuka tuvugane na bo, kandi na  bo byaba byiza bageze ku ishami rya REG Ngororero tukabafasha, ku bijyanye no kuba barabariwe nyuma bakaza kubisubiramo bafite uburenganzira bwo gusubirishamo kandi itegeko rifite uburyo rigena ingurane.”

Ni kenshi muri iyi minsi hamwe mu gihugu usanga bavuga ko REG itinda gutanga ingurane bigateza igihombo no guhangayika bategereje ingurane.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 21, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE