Hagiye kumurikwa igitabo gikubiyemo ibisubizo by’ibibazo biba mu miryango

Umwanditsi Rugema Francis agiye kumurika igitabo Inzitane z’umuryango gikubiyemo ibisubizo by’bibazo bigaragara mu miryango, kikazafasha mu kubikemura.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, avuga ko yacyanditse kubera ko yabonye hari byinshi bisitaza umuryango, bitewe n’uko hari amahame y’umuco abantu birengagiza.
Yagize ati :” Nitegereje ibisitaza biba mu muryango binatuma rimwe na rimwe birangira imiryango isenyutse, nsanga nkwiye gushyiraho umusanzu wanjye, ni cyo cyanteye kwandika Inzitane z’umuryango.”
Yongeraho ati: “Kugaruka ku bibazo biba mu miryango ndetse n’ibikorwa bikorerwamo, no mu bigo bitandukanye, bikorwa hirengagijwe umuco.”
Avuga ko yifuje gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo umuryango nyarwanda uhura nabyo, kuko icyo gitabo yifuza ko cyazajya cyifashishwa mu guhugura abifuza kurushinga, haba mu Nzego z’ibanze, kugira ngo hubakwe imiryango ishikamye.
Rugema avuga ko nubwo ari ubwa mbere yanditse, ateganya gukomeza kwandika kuko afite byinshi byo kwandikaho, mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu.
Uretse kuba igitabo Inzitane z’umuryango cyakwifashishwa mu Nzego z’ibanze, Rugema avuga ko anifuza ko cyanakoreshwa n’amadini mu rwego rwo guhugura abayoboke gutunganya no guha agaciro umuryango.
Biteganyijwe ko igitabo Inzitane z’umuryango kizamurikirwa mu gitaramo cya Rifi dance and Fashion show giteganyijwe tariki 21 Ukuboza 2024.
condorezzajoyce Sonia says:
Ukuboza 21, 2024 at 1:18 amUyu mwanditsi ararenzeee Sanaa 🔥🔥🔥🔥