Grèce: Abantu 8 baguye mu mpanuka y’ubwato

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 20, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abantu umunani bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bw’abimukira bwarohamye ku nkombe y’u Bugereki, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza.

Abashinzwe umutekano ku nkombe batangaje ko abantu umunani bapfiriye mu bwato bw’abimukira ku nkombe z’u Bugereki.

Abo bashinzwe umutekano bavuga ko ubwato bwari butwaye abimukira bwarohamye mu gihe bagerageza guhunga, bavuga ko abantu 18 barokotse iyo mpanuka.

Ni mu gihe kandi nanone, abantu 4 bapfuye barimo impinja 2 mu barohamye mu mpanuka y’ubwato bw’abimukira, ku itariki ya 15 Ukwakira 2024.

Abo bane bari abagore babiri n’impinja ebyiri ubwo ubwo bwato bwari bugeze ku nkengero z’ikirwa cya Kos cyo mu Bugereki, mu nyanja ya Égée nk’uko byatangajwe n’abacunga umutekano ku nkombe.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 20, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE