Bruce Melodie yatangaje igihe azamurika Alubumu ye nshya

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje itariki azashyirira ahagaragara Alubumu ye nshya yise Colorful generation.
Ni Alubumu imaze igihe cy’umwaka itegerejwe, kuko yatangiye kuvugwa kuva muri Mutarama 2024.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga Bruce Melodie yatangaje ko mu ntangiriro za 2025 azashyira ahagaragara iyo Alubumu.
Yanditse ati: “Gutegereza birarangiye, Alubumu yanjye nshya Colorful generation izajya ahagaragara tariki 17 Mutarama 2024.”
Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y’igitaramo yakorewe muri Uganda ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024, aho yitabiriye igitaramo cya Comedy cyateguwe na Alex Muhangi.
Biteganyijwe kandi ko tariki 21 Ukuboza 2024, Bruce Melodie azasogongeza iyi Alubumu abakunzi b’umuziki we akanababwira inkuru mpamo iri kuri buri ndirimbo.
Ni umuzingo uriho indirimbo 20 zirimo Ifoto yafatanyije na Bien Aime, Ogera yafatanyije na Bwiza, Colorful generation, When she’s around yafatanyije na Shaggy n’izindi.
