DJ Dizzo yitabye Imana azize kanseri

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Mutambuka Derrik wamenyekanye nka Dj Dizzo yitabye Imana azize kanseri yari amarange igihe. 

Uyu musore wari umaze igihe kirekire ari mu bubabare bwa Kanseri yari yarabwiwe ko atazarenza mu 2022 agihumeka, kuko abaganga bamubwiraga ko asigaje iminsi 90 gusa mu kwezi kwa Mata uwo mwaka. 

Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko Dj Dizzo yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024. 

Mu biganiro bye Dj Dizzo yakunze kuvuga  ko akimenya inkuru y’uko asigaje igihe gito cyo kubaho yagize icyifuzo cyo kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda ari na ho yaje kwitaba Imana ari.

Dj Dizzo apfuye afite imyaka 26 y’amavuko nyuma y’imyaka 6 yari amaze azi ko arwaye kanseri kuko yabimenye mu 2018. 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE