U Rwanda rwahagaritse umushinga w’utumodoka tugendera mu kirere

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Muri Mutarama 2021, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yari yatangije ko nta gihindutse, mu myaka itanu mu Mujyi wa Kigali hazaba hari utumodoka dutwara abantu mu kirere tutagira abashoferi kandi dukoresha imirasire y’izuba.

Leta y’u Rwanda ntigihanze amaso umushinga w’utumodoka tugendera ku migozi, nka kimwe mu byakemura ibibazo byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje impamvu uyu mushinga utagikenewe.

Yagize ati: “Inyigo yakozwe yagaragaje ko uyu mushinga utaba igisubizo, hashingiwe ku kiguzi bisaba ndetse n’umubare w’abagenzi akamodoka kamwe gutwara.”

Umushinga iyo ushyirwa mu bikorwa wari kuzatwara miliyari y’amadorali, aho wari witezweho gufasha u Rwanda guhanga imirimo ku basaga 5 000 ndetse no gukemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka mu mujyi wa Kigali.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE