Perezida Macron yasuye Mayotte

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuye ikirwa cya Mayotte muri Mozambique avuga ko Leta yahuye n’ibyago bidasanzwe.

Ni uruzinduko yagiriyeyo nyuma y’inkubi y’umuyaga Chido yayogoje Mayotte ku ya 14 Ukuboza 2024.

Umubare w’agateganyo uracyerekana abantu 31 bapfuye, ariko ushobora kwiyongera. Ni yo mpamvu umuyobozi waho yatangaje ubutumwa bwo gushakisha abapfuye. Naho abarokotse, basigaye iheruheru.

Ni muri urwo rwego Emmanuel Macron yagiyeyo kuri uyu wa Kane afite gahunda yo kuhamara igice cy’umunsi mu birwa biri mu nyanja y’u Buhinde.

Mu ndege yazamye Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Sébastien Lecornu, Minisitiri w’Ingabo, harimo n’abaganga, abaforomo n’abakozi bashinzwe umutekano bagera kuri makumyabiri, na toni enye z’ibiribwa n’imiti.

Biteganyijwe ko iyo nkunga igomba kwiyongera. Kuva ku ya 15 Ukuboza, toni z’ibiribwa n’ibikoresho byazanywe mu ndege ivuye ku kirwa cya Reunion. Ubwato bwa mbere bwa gisirikare bwahagejeje kontineri 200 na litiro amamiliyoni z’amazi mu mpera z’icyumweru.

Iyo mfashanyo ikubiyemo amahema yo gucumbikira abadafite aho kwikinga Abakozi bashya bazoherezwa barimo abatabara imbabare, ariko na polisi n’abajandarume kugira ngo Mayotte itekane.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou we yatangaje ko iyo nkubi y’umuyaga ari ikiza kamere gikomeye cyane mu mateka y’u Bufaransa mu binyejana byinshi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE