Amajyepfo: Ababyeyi bakanguriwe kumenya uburyo bwiza bwo kurera abana

Ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza, mu Karere ka Muhanga hateraniye inama yibutsa ababyeyi uburyo bwiza bwo kwita ku bana.
Yahuje abayobozi, abakozi n’abafatanyabikorwa bo mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo bakora muri gahunda yo kurinda no kurengera umwana na gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato, hagarukwa ku nshingano ababyeyi bafite mu burere bw’abana.
Iyo nama yayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Assumpta Ingabire, wibukije ababyeyi ko bagomba kwita ku bana ndetse ko banateguriwe imfashanyigisho yo kwifashisha.
Yagize ati: “Ababyeyi mukwiye kumenya uburyo bwiza ko kurera abana, mukamenya kubakosora mutabahutaje, akaba ari yo mpamvu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) cyakoze imfashanyigisho zifasha ababyeyi n’abarezi kumenya gutanga uburere buboneye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi afungura iyi nama, yavuze ko muri iyo Ntara hari ibibazo bihari kandi byagombye kuba bayarakemuwe hakiri kare.
Ati: “Mu ntara y’Amajyepfo hagaragara ibibazo nk’aho urubyiruko rugira imyitwarire mibi rukajyanwa kugororwa kandi ari ibibazo byakabaye byarakumiriwe bakiri bato, avuga ko iyi nama ifasha kuganira ku buryo bwo gukumira ibyo bibazo.”
Yongeyeho kandi ko mu Ntara y’Amajyepfo bakomeje gahunda yo guteza imbere imbonezamikurire y’abana bato bashyira imbaraga mu kongera ingo mbonezamikurire, bagakomeza n’ibikorwa bigamije kurandura igwingira mu bana.
Kugiora ngo bigerweho yasobanuye ko bisaba ubufatanye.
Guverineri Kayitesi yagize ati: “Ku bufatanye n’inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyepfo hakomeje ubukangurambaga bwibutsa ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo, ndetse ku bufatanye n’inzego z’umutekano kandi hakomeje ubukangurambaga bwo gukumira ihototerwa rikorerwa abana.”

Iyo nama igamije kumenyekanisha ibikubiye mu mfashanyigisho ku burere buboneye, ibikubiye mu gitabo gitanga umurongo wo gukurikirana no gukemura ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana n’igitabo gikubiyemo ibipimo ngenderwaho mu gutanga serivisi mu ngo mbonezamikurire y’abana bato.
Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Muhanga ufite umwana siga mu rugo mbonezamikurire yavuze ko koko usanga bamwe mu babyeyi kuba basiga abana bibafasha kwitabira imirimo ibateza imbere batekanye.
Yagize ati: “Kuri ubu njya gushakisha imibereho nasize umwana mu rugo mbonezamikorere bikamfasha gukora ntuje, kuko mba nizeye umutekano w’umwana wanjye.”
Gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana yibanda ku nkingi esheshatu zirimo imirire myiza, ubuzima, uburezi bw’ibanze, amazi meza, isuku n’isukura, kurinda umwana no kutamuheza ndetse no gutoza ababyeyi uko batanga uburere bukwiye.


