Abanyamideli n’ababyinnyi bagiye guhurira mu gitaramo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Ntibisanzwe ko ababyinnyi n’abamurika imideli n’ibindi byiciro by’imyidagaduro bahurira mu gitaramo kimwe bagasangira urubyiniro, nkuko Rifi igiye kubikora mu gitatramo cyiswe Rifi dance and fashion show.

Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri, aho kiba hagamijwe kuzamura no kumenyekanisha impano z’abakizamuka kikaba gitegurwa n’umuryango ubarizwamo abamurika imideli, Ababyinnyi, abakora imideli (Fashion Designer) n’abandi (RIFI).

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba w’itariki 18 Ukuboza 2024, Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’abanyamideli n’ababyinnyi (Rifi) Ri khon Yocan, yavuze ko iki gitaramo gifite umwihariko ugitandukanya n’ibindi.

Yagize ati: “Ni igitaramo dushaka gukora ariko gifite umwihariko, aho hano muri Afurika bitamenyerewe ko abamurika imideli bashobora kuyimurika ariko ku rubyiniro n’ubundi bari kumwe n’ababyinnyi, ni ibintu abantu bakumva ko bidashoboka ariko birashoboka kubera ko ari wo mwihariko wacu nka RIFI mu ruganda rw’imyidagaduro.”

Uwo muyobozi avuga ko impamvu nyamukuru y’iki gitaramo ari ukugaragaza impano no kuzizamura kugira ngo birusheho gufasha abakiri bato gutungwa nazo.

Ati: “Intego nyamukuru ni iyo kumurika impano, za mpano abakiri bato bifitemo, impano zo kubyina cyangwa se kumurika imideli, tukazitahura, tukazimurika, turacyagerageza uburyo yazajya iba kenshi ku buryo byabyarira akazi urubyiruko rubikora.”

Uretse abanyamideli n’ababyinnyi abandi bazitabira bagasusurutsa abitabiriye igitaramo, barimo abahanzi, abanyarwenya ndetse hakazanamurikwamo igitabo cyiswe inzitizi z’umuryango cyanditswe na Franco Rugema.

Bamwe mu bahanzi bazaba Bahari harimo Chiboo, Kenny Edwin, DJ R.E.X112 Mix music, hamwe n’icyamamare mu kumurika imideli Kabano Franco n’abandi barimo abamurika imideli babarizwa muri RIFI.

Yocan avuga ko ikibaraje ishinga atari uguhangayikishwa n’uko itariki bafashe yo gukoreraho igitaramo yahuriranye n’ibindi bitaramo, ahubwo bitaye cyane ku gukora ibintu byiza ku buryo abazaza mu gitaramo cyabo bazabwira abatarahageze ko bahombye kandi bikazanatuma bagaruka uko byagenda kose.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, ari nabwo hari ibitaramo bitandukanye birimo n’icya Bruce Melodie uzaba asogongeza abakunzi be Alubumu ye nshya.

Yocan avuga ko nubwo uyu mwaka bitabakundiye ko iki gitaramo bagikora gatatu mu mwaka kubera imbogamizi zitandukanye bahuye na zo, ariko bazakomeza kugerageza kugeza bikunze kuko bifuza ko abakiri bato babyaza impano zabo amafaranga.  

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE