Nyagatare: Imboni z’umutekano zafashije kurwanya abafutuzi bambutsa magendu

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu baturage baturiye ibyambu bya Musheri bishimira ko aho hatangirijwe gahunda y’imboni z’umutekano byafashije kurwanya abafutuzi bambutsa magendu.

Ni gahunda ikorera mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyagatare ikora ku mupaka wa Uganda, ku byambu bigera kuri 17 byose bibarizwa muri uwo Murenge.

Mushayihe Sam yagize ati: “Izi nzira zahoragamo abafutuzi ndetse bigateza urugomo rwavagamo no gukubita no gukomeretsa. Ibi kandi byakururaga abana bacu kwishora muri ibyo bikorwa bibi, aho babonaga abantu bambutsa ibintu bakabigurisha bakabona amafaranga menshi bityo bigatuma hari abakururwa nabyo bumva ko bayabona bitabagoye. Hari n’abasibaga ishuri bakajya gushaka ibyo bambutsa mu buryo butemewe.Ibi rero biri gucika kuko nta mayira bakibona”

Abakora muri iyi gahunda na bo bemeza ko akazi bakora bakomye mu nkokora abakoreshaga umupaka ku buryo butemewe.

Garubanda Aloys agira ati: “Mu gukora aka kazi twigabanyamo amatsinda aho buri cyambu gifite abantu bagicunga ku manywa, abandi bagakora ijoro. Ntabwo tuba dufite intwaro ngo turahangana n’abakwambutsa ibitemewe cyangwa magendu, ahubwo twe iyo tugize uwo tubona hari Inzego tuba dufitanye imikoranire ku buryo duhita tubamenyesha bityo bagafatwa. Si ngombwa ko twigaragaza ahubwo tugira uko twikinga ahantu tukaneka ku buryo ntawupfa kuduca mu rihumye.”

Uwineza Chantal umugore na we wahawe akazi mu mboni z’umutekano agira ati: “Nubwo tugenerwa umushahara, aka ni akazi dukora twitanga ku buryo twafashije mu guca abafutuzi bakoreshaga izi nzira bikanaduteza umutekano muke.”

Mukanyonga Immacule na we agira ati: “Mbere hatarashyirwaho iyi gahunda wasangaga ibi bice byuzuyemo kanyanga zambutswaga zikuwe mu baturanyi ba Uganda, ariko ubu amayira y’ababyambutsaga twarayafunze. Ikindi hari abashakaga kwambuka bafite nk’ibyaha bakoze bagashaka gucikira hakurya ariko ubu ibi nabyo twarabyitambitse, aho uwo tubonye yegera icyambu tumumenyekanisha bityo akaba yahita afatwa.”

Ndamage Endrew Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri avuga ko iyi gahunda yatanze inyungu kabiri ni ukuvuga kurindira igihugu umutekano no guha akazi abaturage.

Ati: “Icya mbere Imboni z’umutekano zadufashije kumenya no gukurikirana amakuru yose yo ku byambu bigera kuri 17 tugira muri uyu Murenge. Ibi byatumye tubonera umuti abishoraga mu bikorwa by’ubufutuzi, aho abashaka ibicuruzwa bamaze kumenyera kubinyuza mu nzira zemewe.

Ikindi gikomeye ni uko abaturage bacu bagera ku 102 babonye akazi aho bahembwa buri kwezi. Bivuze ko ubwo no mu rwego rw’ubukungu haba hongerewe imibare y’imirimo, bigafasha abayibonye kwikenura no kwiteza Imbere.”

Umuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare aheruka gutangiza iyi gahunda yo gucunga umutekano ku mupaka bishyirwamo ingengo y’imari igera kuri miliyoni 200 buri mwaka.

Imboni z’abafutuzi zafashije mu guhashya abafutuzi bambutsaga magendu
  • HITIMANA SERVAND
  • Ukuboza 19, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE