Nyamasheke: Umwana w’imyaka 9 n’igice yanizwe n’ibiryo arapfa

Umwana w’imyaka 9 n’amezi 6 witwaga Mutoniwase Marie Chantal, wari ufite ubumuga bukomatanije arererwa mu muryango wa Kanyamugenga Zachée na Mukakinani Mélanie ( nyinawabo) mu mudugudu wa Giseke, akagari ka Muhororo,umurenge wa Kirimbi,akarere ka Nyamasheke, yanizwe n’ibiryo nyinawabo yari arimo amugaburira ahita apfa.
Uwo mwana, nk’uko Kanyamugenga Zachée wamureraga yabitangarije Imvaho Nshya, nyina yapfuye akimubyara, avukana ubumuga bukomatanije ku buryo nta rugingo na rumwe rukora neza yagiraga no kurya kwari ukumunombera ibiryo bikamera nk’igikoma kirekuye.
Avuga ko hari igihe ibiryo byageraga mu muhogo kumanuka bikanga, umwuka ukaba muke cyane kuko n’ubusanzwe yagiraga muke, hakaba ubwo nyinawabo abimanuje urutoki bigakunda, byakwanga akamujyana ku kigo nderabuzima cya Karengera bakamufasha bikamanuka akuka kakagaruka.
Avuga ko uyu mwana nyina agipfa, yagiye kurererwa muri Santere Inshuti zacu, ikigo cyita ku bana bafite ubumuga giherereye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Muri COVID-19 mu 2020, muri gahunda yo kurerera mu miryango abana bafite ubumuga uyu muryango aba ari wo umufata umwitaho, kuko se w’umwana yahise afatwa n’ihungabana rikomeye nyina w’umwana agipfa n’abandi bana 4 yari asigaranye bagenda barerwa n’abandi b’imiryango yabo.
Kanyamugenga Zachée ati: “Ubwo nyinawabo yari arimo amugaburira nk’uko bisanzwe, ibiryo byageze mu muhogo kumanuka biranga, akuka kari gasanzwe ari gake karushaho kugenda gashira, undi akoresha uburyo bwose yakoreshaga biranga, atega moto amujyana ku kigo nderabuzima cya Karengera umwuka ushira ataramugezayo.”
Avuga ko umurambo wagejejweyo uhita woherezwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirimbi, ubw’aho umwana yarererwaga mbere yo kujya kurererwa muri uyu muryango,n’ubw’Akarere ka Nyamasheke bwagiye bufasha umuryango we kwita kuri uwo mwana kugeza yitabye Imana, kuko uretse akagare yahoragamo, byose byasabaga kumuhoraho nta kindi umuntu yikorera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Habimana Innocent, yemeje urupfu rw’uwo mwana, ko ari ibiryo yagaburirwaga byamunize, aho yagaburirwaga ibirayi n’isombe bari banombye, ntibyarenga umuhogo biramuhitana.
Ati: Turashimira cyane uriya muryango wari umwitayeho imyaka 4 yose nubwo bitari byoroshye, tugasaba n’abandi barera abana bafite ubumuga kurushaho kubitaho, ntibabahishe mu gikari cyangwa ngo hagire uburenganzira bundi babavutsa, kuko nk’uyu mwana utarigeze agira n’intambwe na nto atera ngo agende cyangwa akambakambe kuva yavuka, n’inzasaya zitakoraga, kumugaburira bigoye ariko uyu muryango ukamwitaho bishoboka, ni uwo kubishimirwa cyane.”
Yavuze ko abantu bafite ubumuga bafite uburenganzira nk’ubw’abandi, kubitaho zikaba ari inshingano za buri wese haherewe ku miryango yabo.