Musanze- Ruhondo: Bazengerejwe n’uburiganya bw’abakomisiyoneri babagurishiriza amasambu

Bamwe mu baturage bimuwe mu birwa bya Ruhondo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gashaki, bavuga ko hari bagenzi babo basigayemo bigize abaranga, abakomisiyoneri ku masambu abo bimuriwe mu mudugudu basize, kugeza ubwo hari n’abatanga ibyangombwa by’ubutaka ntibishyurwe.
Bakomeza basobanura ko amafaranga baba basinyiye batayahabwa bagasaba inzego bireba gukurikirana iki ibazo.
Akarere ka Musanze kafashe icyemezo cyo gukura abaturage mu birwa bya Ruhondo, kubera ko hateganyirijwe ubukerarugendo; ariko ubutaka bwabo ntikabaha ingurane bivuze ko buri muturage aza kwigurishiriza ariko kuri ubu ngo abashoramari bafatanyije n’abakomisiyoneri barimo kububikaho urusyo mu mayeri anyuranye harimo no kuba bakora inyandiko mu rurimi rw’icyongereza na bwo bakishyurwa amafaranga batumvikanye.
Hakizimana Erasto yagize ati: “Abakomisiyoneri hano mu masambu yacu mu birwa baratuzengereje, baraza bakaduhuza n’abashoramari, tugakorana inyandiko, ubwo ibyangombwa bakaba babikomye umufuka, ubundi bakatujyana Kigali ngo ni yo tujya kwishyurirwa wagerayo akaba azanye inyandiko mu cyongereza ugasinya, nko muri miliyoni 5 mwumvikanye akaguha 2 gusa ibi bintu rero biduteza igihombo, none wava Kigali nta mafaranga uzanye se upfa kwakira ayo aguhaye!”
Akomeza agira ati: “Ibi bintu rero bizakurura amakimbirane kuko hari n’abari kuza bagaha inzoga abaturage kugira ngo bisubireho kuko hari abamaze kugurisha, ariko komisiyoneri azana umushoramari bagamije kuzamura ibiciro (guterebuza), ubwo umuturage yamara guhaga inzoga agahita yemera, ubuyobozi aha n’aho bwahareba ibi bikaba bihagazemo gato, bikajya ku murongo.”
Mukangoga Angelique we asanga ibintu bikomeje kuriya byazatera amakimbirane mu miryango yagize ati: “Niba umushoramari umwe ari kuza agapakira abaturage bamwe bo mu miryango akabajyana mu mujyi Musanze akabasindisha bakemera kwisubiraho cyane kuri bamwe bagurushije mbere, ariko Komisiyoneri akazamura ibiciro, umwe mu muryango akisubiraho, ibi bizabajyana mu nkiko bahure n’ibindi bihombo, twifuza ko nk’uko ubuyobozi bwatwimuye mu birwa bwaza bugakumira aya makimbirane arimo kwihembera.”
Umwe mu bashoramari baguze ku birwa bya Ruhondo Patrick Habimana we avuga ko nta kibazo abonamo ngo kuko umuntu uguze n’abaturage barenze 10 ntihaburamo amagambo n’urwikekwe.
Yagize ati: “Ntabwo wagurira abantu bageze nko muri 80 cyangwa 90 ubutaka bwabo, buriya ikirwa cyose tugiye kukirangiza ntabwo haburamo ibibazo birumvikana cyane nko mu miryango, gusa abaturage turabishyura neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ikibazo cy’abakomisiyoneri kuri buriya butaka bwo mu birwa bya Ruhondo bakizi kuko abaturage bakibagaragarije, kuri ubu ngo bagiye kongera imbaraga muri Komisiyo bari bashinze iki kibazo ngo igikurikirane.
Yagize ati: “Ubwo duherukayo mu minsi ishize, icyo kibazo nanjye nari nacyumvise ko hari abakomisiyoneri ndetse n’abandi bashaka gutuburira abaturage, cyangwa se ngo bibyare amakimbirane, azagorana gukemura.”
Akomeza agira ati: “Urumva nk’urugero, Umushoramari afashe abaturage abakuye mu birwa abazanye i Musanze mu mujyi, aranywesheje barasinze barangije abakoresha amasezerano ntabahaye amafaranga asigaranye ibyangombwa byabo, urumva ko ari ikibazo, ibi rero tugiye kubihagurukira hashakwe umuti urambye, umuturage agurishe ibye ku bwumvikane ahabwe amafaranga yumvikanyeho n’umuguzi we.”
Ku gishushanyo mbonera cy’Akarere ka Musanze ndetse n’igenamigambi biteganyijwe ko muri ibyo birwa hateganyirijwe ubukerarugendo bwagutse ndetse n’amahoteli, kandi bazahabwa ibyangombwa byo kubaka inyubako zijyanye na ho.

