Ruhango: Isanwa ry’ibiraro 13 byari byarasenywe n’imvura byakuye abaturage mu bwigunge

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 18, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abatuye Akarere ka Ruhango bavuga ko kuri ubu inzira zongeye kuba nyabagendwa nyuma y’aho ubuyobozi bubafashije gusana ibiraro bigera kuri 13 bakoreshaga byari byarangijwe n’imvura guhera mu 2021.

Abatuye mu Murenge wa Ntongwe, Akagari ka Nyakabungo, Umudugudu wa Mutima bashimira ubuyobozi bwabafashije kububakira ikiraro cya Rwamakungu kibahuza n’Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Busoro cyari cyarangijwe n’ibiza.

Nyirankuriza Devotha utuye mu Mudugudu wa Mutima, avuga ko ikiraro kikimara gusenyuka umuhanda wahise ureka kuba Nyabagendwa, ibinyabiziga ntibyongeye kugenda, abana bambukaga bava muri Nyanza baje kwiga muri Ruhango batangira kugorwa cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Ati: “Ikiraro cya Rwamakungu kimara gutwarwa n’ibiza, byatubereye ikibazo cyane cyane ku bana bavaga mu Karere ka Nyanza baza kwiga iwacu kuko hari igihe basibaga kubera kubura aho banyura, ikindi ibinyabiziga ntibyongeye kuwukoresha. Mbese ndashimira ubuyobozi bwadufashije iki kiraro kikongera kuba nyabagerwa kuko cyari cyaradushyize mu bwigunge aho kubona icyo utega ugiye mu rugendo byari bisigaye bitagishoboka kubera kubura aho ibinyabiziga bica.”

Akomeza avuga ko nyuma y’uko iki kiraro cya Rwamakungu gisanwe kuri ubu kurema isoko rya Busoro bisigaye biborohera kugezayo ibicuruzwa byabo no kujya kwivuriza ku bitaro bya Ruhango bitakibagora nka mbere.

Ati: “Kujya kwa muganga kuri ubu nta kibazo dufite nka mbere iteme ryarangiritse aho twagendaga n’amaguru kubera kubura icyo dutega, ikindi kurema isoko rya Busoro mu Karere ka Nyanza nta kibazo kuko iki kiraro kidufasha kwambutsa ibyo ducuruzayo”.

Harerimana we avuga ko yakoraga akazi ko gupakira imodoka zabaga zije gutwara umucanga ariko ikiraro kimaze gusenyuka imodoka ntizongera kuza, abura akazi atyo.

Ati: “Ikiraro cya Rwamakungu kimara kwangizwa n’ibiza by’imvura nabuze akazi kuko napakiraga imodoka zitwara imicanga kuko zahise zihagarara ubwo jyewe n’umuryango wanjye ubuzima buratugora. Icyakora kuri ubu ndashimira ubuyobozi bwadufashije ikiraro kigasanwa, kuko nongeye gukoza amaboko ku munwa jyewe n’umuryango wanjye, ku buryo imodoka zagarutse gutwara imicanga nkaba mbasha gukorera amafaranga y’u Rwanda angana na 3500 cyangwa 4000 ku munsi, ndetse hakaba hari n’igihe iyo byagenze neza inoti ya 5000 nyicyura ku munsi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko nk’ubuyobozi bazakomeza kuba hafi abaturage babafasha gukemura ibibazo baba bahuye nabyo bikabangamira iterambere ryabo.

Ati: “Ni byo hari ibiraro bimaze kuzura byari byarangijwe n’imvura kandi bifasha abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi. Rero nk’ubuyobozi tuzakomeza kuba hafi abaturage tubafasha gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamira iterambere ryabo cyangwa bikababuza kugera kuri zimwe muri serivise bakeneye”.

Ikiraro cya Rwamakungu cyari cyarangijwe n’ibiza by’imvura cyikaba cyaratangiye kubakwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2024, aho cyuzuye mu mpera z’ukwakira 2024 gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga 81 500 000.

Mu Karere ka Ruhango habaruwe ibiraro 18 byari byarangijwe n’imvura kuva mu 2023, ubu hamaze gusanwa 13, ibindi 3 biracyari kubakwa, 2 bisigaye na byo bizarangirana n’umwaka wa 2025.

Mu biraro 18 byari byarangiritse hamaze gusanwa 13
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 18, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE