The Ben yateguje indirimbo yafatanyije na Kivumbi King

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu Rwanda Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben yateguje indirimbo ye nshya yafatanyije na Kivumbi King yitwa My Name.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, The Ben yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yabwiye abamukurikira ko indirimbo my Name yafatanyije na Kivumbi King azayishyira ahagaragara vuba.
Yanditse ati: “Amashusho y’indirimbo my Name nafatanyije na Kivumbi King araza vuba.”
Ibi The Ben abitangaje mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo, The New year Groove kizaba tariki 01 Mutarama 2024, aho azaba amurika umuzingo we mushya (Album).
The Ben atangaje ibi, mu gihe ku mugoroba w’itariki 17 Ukuboza 2024, Kivumbi King yatangaje urutonde rw’abahanzi bazamufasha gususurutsa igitaramo ateganya gukora cyo kumurika umuzingo we Ganza, kizaba tariki 28 Ukuboza 2024 muri Kigali Universe.
Yatangaje abahanzi barimo Mike Kayihura, Ariel wayz, Bushari, Kirikou Akili wo mu Burundi n’abandi.
The Ben atangaje indirimbo na Kivumbi King, mu gihe aheruka gushyira hanze izirimo Sikosa yakoranye n’abarimo Kevin Kade na Element, Prenty, hamwe na Best Friend yakoranye na Bwiza.
My name ni indirimbo yatunganyijwe n’abarimo Medbeat na Knoxbeat basanzwe bari mu bahanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo neza.