Burera: Imyaka 2 irirenze abangirijwe n’umuhanda Nyagahinga- Kidaho- Gahunga batarishyurwa

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Gahunga na Rugarama mu Karere ka Burera bavuga ko hashize imyaka 2, bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Nyagahinga –Kidaho –Gahunga, amaso yaheze mu kirere.
Abo baturage bavuga ko batewe impungenge no kuba barangirijwe ibyabo igihe kigashira ari kinini, batishyurwa ingurane z’aho uwo muhanda wanyuze hakaba hari bamwe basigaye mu manegeka abandi na bo bakaba baraheze mu gihirahiro kuko hari abatarabaruriwe ibyabo.
Muhawenimana Vestine wo mu Murenge wa Gahunga yagize ati: “Mu ikorwa ry’umuhanda baraje bawuyobereza mu nzu yanjye none nibereye mu bitaka nawe urabona ko irembo baryishe, nsigaye nsohokera mu gikari, na n’ubu banze kumbarurira nibura ngo mbone ingurane, ubu ndibaza ukuntu ibi bitaka byashyizwemo n’imashini njyewe nzabikuramo, rwose ubuyobozi ndabusaba kunkura hano.”
Silas Mudasobwa ni umusaza w’imyaka 75 we avuga ko bamwangirije ishyamba ariko nta ngurane nta no kumubarura
Yagize ati: “Mu ikorwa ry’umuhanda hari bamwe muri bagenzi bacu bo mu gice cyo hepfo barabishyuye, ariko njyewe batemye ishyamba ryanjye barigendera nta ngurane, rwose mbona ari akarengane , yego uyu muhanda wazamuye imibereho yacu mu iterambere, ariko nta mpamvu zo kudusiga mu bukene.”
Niyibizi Anastase wo mu Kagari ka Cyahi, Umurenge wa Rugarama we avuga ko inzu ye bayisize mu manega cyane ko umukingo ufite metero 3
Yagize ati: “Ibi bintu byo kudusiga mu manegeka njye byankozeho kuko umwana wanjye aherutse kurenga uyu mukingo aravunika njya kumuvuza kandi ntabwo ubuyobozi nibura bwabigizemo uruhare ngo bumfashe kwivuza buzi ko butaranyishyura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko abatari bishyurwa hari bimwe bitari byuzura mu byangombwa byabo, abandi bavuga ko bari mu manegeka ngo boherejeyo itsinda ryo gukemura icyo kibazo risanga nta bikomeye birimo gusa aho bitagenze neza bazabikosora.
Yagize ati: “Ku byerekeye ingurane hasigaye abaturage 66 ni bo batari bishyurwa, aba na bo byatewe no kuba bamwe ubutaka batari babugabana ku babuguze, hakaba abatarabona indangamuntu mu byangombwa basabwa n’ibindi ibi rero bigiye gukurikiranwa.”
Akomeza agira ati: “Ntabwo inzu zabo ari mu maneka barabeshya, nta bitaka mu nzu zabo , kuko ntabwo Akarere kaba kazaniye umuturage iterambere ngo maze kamushyire mu bibazo, gusa ibyaba bitaragenze neza byazakosorwa kuko umuhanda ubu twawufashe mu buryo bw’agateganyo.”
Uyu muhanda w’ibilometero 15,46, wuzuye utwaye miliyoni 269 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba ari uw’igitaka, wubatswe ugamije korohereza abaturage bo muri kariya gace ingendo ndetse no kugira ngo umusaruro wabo ujye ugera ku isoko batarushye, ikindi ni uko hari hagamijwe kubaka ligori zakumira amazi azanwa n’imyuzi yo mu birunga.

