Rutsiro: 2 bafungiye kwiba inka y’umuturage bakayibagira mu gishanga

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 13, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umugabo watandukanye n’umugore hamwe n’umunyonzi ni bo batawe muri yombi mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nkira, Umurenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro bakekwaho kwiba kandi bakabaga inka ya Nyirarukundo Clémentine.

Nyirarukundo yibwe inka ibagirwa mu gishanga cya Kagende, inyama zimwe bakazitwara izindi bakazihasiga, mu batawe muri yombi hakabamo umugabo we bamaze imyaka irenga 5 batandukanye n’umunyonzi bivugwa ko yahawe ikiraka cyo gutwara izo nyama.

Umwe mu baturage batanze amakuru y’aho iyi nka yabagiwe ubwo abaturanyi b’uyu mugore   bayishakishaga, yabwiye Imvaho Nshya ko we na bagenzi be banyuze muri icyo gishanga kiri munsi y’agashyamba, bakabona inyama z’inka.

Ati: “Twitambukiraga mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukuboza tugeze muri kiriya gishanga tubona inyama z’inka bigaragara ko yaba yabazwe nko mu rukerera, inyama zimwe zatwawe izindi zikiharambitse. Twatanze amakuru twumva bavuga ko hari umugore wabuze inka ye, baje bareba ibimenyetso byayo, basanga ni yo y’inyana, dukomeza urugendo, ibyakurikiyeho ntitwabimenye.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick yabwiye Imvaho Nshya ko koko iyo nka yabuze.

inyama zayo zimwe bakazisanga muri icyo gishanga munsi y’ishyamba rihari, hagakurikiraho iperereza ryatumye hatabwa muri yombi umugabo wa nyir’ukwibwa n’umunyonzi wari uzitwaye.

Ati: “Amakuru yamenyekanye uyu mugore uba iwabo n’abana be 3 yahajyanye umugabo batandukanye bapfa imitungo ashyiriye ubwatsi inka ye yaguze akigera iwabo akayorora. Agezeyo arayibura, abanza gukeka ko yamennye ikiraro nijoro ikagenda kuko aho ayororeye hitaruye gato aho batuye. ‘’

Yakomeje agira ati: “Yatabaje abaturanyi,  batangira gushakisha ni bwo amakuru y’ibagwa ryayo yamenyekanye biturutse ku baturage banyuze mu gishanga cya Kagende bakabona inyama zimwe izindi zajyanwe,bakayoberwa ibyo ari byo.’’

Avuga ko umugabo w’uyu mugore usanzwe n’ubundi atuye hafi ye yaketswe mu baba bamukoreye ubu bugome, afashwe abanza gusa n’uhakana avuga ko ntaho ahuriye na byo, ariko avuga ko yabonye umunyonzi mugitondo avana inyama muri icyo gishanga azitwaye ku igare atazi aho yari azijyanye, avuga ko amuzi.

Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bashakishije uwo munyonzi, afahswe yemera ataruhanije ko izo nyama yari azitwaye, yirinda kuvuga abazimuhaye n’aho yari azijyanye.

Munyamahoro akavuga ko bombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ibindi bazabisobanurirayo.

Uwo muyobozi avuga ko biramutse bigaragaye ko uyu mugabo ari we waba wibye inka y’umugore we batandukanye, bwaba ari ubugome  n’urugomo yaba akomeje kumukorera nk’uko  yarumukoreraga babana kugeza ubwo umugore afashe icyemezo cyo kumuhunga akigira iwabo, ko yabiryozwa iyo nka akayiriha.

Ati: “Dutegereje ikizava mu butabera. Nibahamwa n’icyaha bazayiriha, nikitabahama nk’ubuyobozi tuzareba ikindi cyakorwa ariko uyu muturage yorore, abone igitunga abo bana 3 arera wenyine.”

Yavuze ko mu bihe nk’ibi byegereza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani amatungo yibwa cyane, asaba abaturage kugira uruhare mu kurinda amatungo yabo, ari mu biraro biri kure byaba ngombwa bagashyiraho abayacunga, ubuyobozi na bwo bukaba bugiye kurushaho gukurikirana imikorere y’amarondo.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukuboza 13, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE