Rutsiro: Umukecuru yasanzwe mu gikoni yimanikishije supaneti hakekwa kwiyahura

Nyiragashanana w’imyaka 68 wo mu Mudugudu wa Igihira, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, yasanzwe mu gikoni mugitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Ukuboza 2024 amanitse muri supaneti hakekwa kwiyahura.
Ni nyuma y’uko umugabo we w’imyaka 70 yabyutse mu rukerera akamubura, yajya kureba mu gikoni mugitondo agasanga yimanikishije imwe muri supaneti bari bafite, yapfuye.
Umuturage wavuganye na Imvaho Nshya kuri ayo makuru, yayitangarije ko hakekwa kwiheba gukabije kwamuteye kwiyambura ubuzima kubera indwara y’umwijima yari amaranye igihe kirenga umwaka yivuza.
Ati: “Twatunguwe no kwiyahura kwe kuko nta kindi kibazo tuzi yari afite uretse iyo ndwara yari amaranye igihe kirekire byagaragaraga ko yamuzengereje, baramuvuje uko bashoboye kose byaranze, bamwe bagakeka ko yaba yaketse ko akomeza kurushya umuryango umutangaho byinshi, adateze gukira, agahitamo kwiyahura.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ruhango, Bisangwabagabo Sylvestre, yavuze ko amakuru bahawe n’abo muri uwo muryango ari uko, yahengereye umugabo we n’abana basinziriye afata supaneti ajya mu gikoni arimanika, bakaba ngo batazi igihe yabikoreye kuko umugabo yakangutse mu rukerera akamubura, akagira ngo yagiye hanze bisanzwe.
Akomeza asobanura ko umugabo yababwiye ko yongeye agasinzira, akangutse mugitondo n’ubundi aramubura, atangira kumva ari ikibazo, ntiyahita abibwira abana akinguye igikoni abona umukecuru amanitse muri supaneti, ni ko guhita abwira abana, ahamagara n’abaturanyi, n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi, baraza na RIB irahagera.
Uwo muyobozi avuga ko kwiyahura atari wo muti w’ibibazo, abantu nubwo ibibazo bafite byaba byabarenze, badakwiye kubikemuza kwiyambura ubuzima.
Ati: “Kurwara igihe kirekire bibahoni ibisanzwe no gupfa ni ibisanzwe ariko kwiyahura byo ni icyemezo kigayitse umuntu afata yibwira ko arangije ibibazo ariko si byo. Nubwo umubiri wamugoraga, niba koko ari yo mpamvu yamuteye gufata icyo cyemezo yagombaga kwihangana agategereza igeno ry’Imana aho kwiyambura ubuzima.”
Yasabye abaturage kubaha no guha agaciro ubuzima kuko ari Imana yonyine ibutanga, kwiyahura ni umurage mubi ubikoze aba asigiye umuryango we n’abari bamuzi bose, ko nubwo uyu muryango utari ufite byinshi ariko utari unakennye ku buryo utari kubura gukomeza kumwitaho atihebye bigeza aho yumva yakwikura ku Isi.