Sergeant Major Robert wahunze igihugu yafatiwe muri Uganda

Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert”, wahunze u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2020 nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’imyaka 15, yafatiwe muri Uganda kuri uyu wa Mbere taliki 16 Gicurasi 2022.
Amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda agaragaza ko Sergeant Robert yatawe muri yombi nyuma y’umukwabu wo gusaka inzu ye wabaye hasakwa intwaro mu rugo rwe ruherereye i Kampala.
Icyo gihe yatorotse avuga ko umuryango we uri mu kangaratete ko guhigwa no gutotezwa, mu gihe hari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana yibyariye.
Mu masaha ya mugitondo ni bwo uwo mukwabo wahuje abahagarariye Polisi, abasirikare ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi, bazindukiye mu rugo iwe aho yari atuye muri karitsiye yitwa Masanafu i Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda.
Abari aho itabwa muri yombi rye ryabereye batangaje ko Sgt Robert yumvikanye ahamagara umwunganizi we mu by’amategeko amubwira ati: “Nyabuna niba hari icyo wamfasha, bikore, dore baje kumfunga ni nka platoons ebyiri z’abapolisi bagiye kunjyana kuri Polisi ya Kampala ngo njye guhatwa ibibazo.”
Yakomeje agira ati: “Ibyangombwa byanjye byose babifashe. Ubu ndi muri pandagali yabo banjyanye kuri polisi. Ubashije kunkurikirana wabinkorera vuba kandi hagize n’ikimbaho wamenye aho mperereye.”
Kuri ubu Polisi ntiratangaza iby’ifatwa ry’uyu mugabo wamamaye nk’umuhanzi w’umusirikare kuva mu myaka ya 2009, akaba yarakoze indirimbo zirimo nk’iyamamaye yise Impanda. Ikindi yari n’umwe mu bagize “Army Jazz Band” itsinda ry’Ingabo rifite ibigwi bikomeye mu muziki nyarwanda.
Mu mwaka wa 2020 ubwo yaburirwaga irengero, hatangiye gukwirakwira amakuru ko yaba yatorokeye muri Uganda, nyuma aza kwigaragaza mu bitangazamakuru byo muri icyo Gihugu avuga ko yahunze akarengane yakorerwaga mu Gihugu nubwo yari umwe mu basirikare bafite amahirwe adasanzwe yo gukora umwuga w’Igisirikare abifatanya n’umwuga wo kuririmba.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda taliki ya 23 Ugushyingo 2020, ryavugaga ko “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert wamenyekanye nka “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”
Rikomeza rigira riti: “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe taliki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.” Aramutse yoherejwe mu Rwanda akaburanishwa ndetse kikamuhama yaba ayingayinga kumara muri gereza imyaka 20 y’igifungo.
Ubutabera bw’u Rwanda buramukeneye
Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zatangaje ko Sergeant Robert yatawe muri yombi kuko ari mu bo inzego z’ubutabera mu Rwanda zishakisha kubera ibyaha byo gusambanya umwana.
Nubwo mu rugo iwe nta ntwaro bahasanze, abakoze umukwabo bemeje ko atari umuntu wakomeza kwidegembya muri Uganda mu gihe akurikiranyweho ibyaha biremereye mu Rwanda.
Umwe mu bagenzacyaha bavuganye n’itangazamakuru badashaka ko amazina yabo atangazwa yagize ati: “Hari amahirwe menshi ko Sergeant Robert ashobora koherezwa i Kigali.” Ni mu gihe yari yaramaze guhabwa sitati y’ubuhunzi muri Uganda.
Inzego z’ubutabera za Uganda zemeza ko u Rwanda rukeneye uyu mugabo kuko afite ikirego yahunze kijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we, bityo hari amahirwe menshi ko ashobora koherezwa agakurikiranirwa ahabereye icyaha.
Bernardin says:
Gicurasi 17, 2022 at 3:43 amAbanyarwanda dukunde gusoma amategeko who gusoma Ku gasembuye