Karongi: Ubusinzi bw’abagabo imvano y’ihohoterwa ry’abagore

Abagore bo mu Karere ka Karongi bavuga ko kuba abagabo babo basinda cyane biri mu bituma bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye bikabaviramo gutandukana, abana bakabura amahirwe yo kwiga n’ibindi.
Abagore batandukanye baganiriye na Imvaho Nshya, bemeza ko ubusinzi bw’abagabo babo ari inzitizi zikomereye imibereho yabo.
Nyiranzeyimana Zainabu umuturage utuye mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Kibirizi, Umudugudu wa Cyimana yemeza ko ihohoterwa rikorerwa abagore ririho ndetse ko afite n’ingero z’abaturanyi be.
Yagize ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ngo zituruka cyane ku bwumvikane buke by’umwihariko ugasanga umugabo yatashye yasinze ntacyo yasize mu rugo kandi akaza ashaka kuryamana n’umugore we kandi yabwiriwe n’abana be bigatera umwuka mubi.”
Yakomeje agira ati: “Turasaba inzego z’ubuyobozi kujya badufasha mu gihe nkanjye mbonye icyo kibazo nkabiyambaza tugafatanyiriza hamwe kurwanya iryo hohoterwa kuko abagabo banywa inzoga bagahohotera abo bashakanye bakomeje kwiyongera”.
Mukamana Francine utuye mu Mudugudu wa Cyimana, Akagari ka Kibirizi, na we agaragaza ko ubusinzi bw’abagabo budakumiriwe byazaba bibi kuko ngo abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari benshi kandi byose bigaterwa n’uko abagabo banywa ntibibuke guhaha.
Ati: “Hano abagore bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ririmo gusambanywa ku ngufu batabanje ku biganiro bikabasigira ibikomere ku mubiri no ku mutima. Turasaba ko abagabo banywa bakibagirwa imiryango yabo bakomeza kwigishwa kudahohotera abo bashakanye ahubwo bakibuka guhaha nk’inshingano zabo.”
Undi muturage uvuga ko nawe ari mu bakorerwa ihohoterwa ariko akaba yanze ko amazina ye ajya hanze yagize ati: “Umugabo wanjye iyo yatashye yasinze ntabwo yita ku byo kuba ndi umugore we cyangwa nkaba ndi umuntu.”
Yakomeje agira ati: “Aza ansaba imibonano mpuzabitsina, angwa hejuru kandi ntacyo nakora ngo tujye tubanza kubiganiraho kubera ubukaka aba afite kandi dufitanye abana bamaze gusa n’abahahamuka. Badufashe kujya babatwigishiriza.”
Umugabo waganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Badushinja ko tubahohotera ariko njye ntabwo ndi muri bo. Abo mbona rero mbasha kubahana kuko byo hari abagabo basinda bakibagirwa inshingano zabo nk’abagabo, ariko uruhare rwanjye ndarukora kuko abaturanyi banjye mbasha kubaha impanuro kandi bigenda bitanga umusaruro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard agaruka kuri iki kibazo, yavuze ko koko kubera ubusinzi cyane cayane mu mpeshyi hari abagabo bahohotera abagore babo.
Yagize ati: “Ntabwo twavuga ko ikibazo cy’ubusinzi kidahari. Ubusinzi mu bagabo burahari ariko ntabwo ari kuri bose, kandi bikunda kubaho mu gihe cy’izuba kuko abantu ntacyo baba barimo gukora ariko hari ingamba twabifatiye”.
Yakomeje agira ati: “Dusura utubari tumwe na tumwe tuzi, turi ahantu hadasobanutse kandi ubukangurambaga mu kwirinda ubusinzi burakomeje kandi ntabwo tuzatezuka kwigisha abaturage kuko nta mumaro uva mu businzi.”
Mu Murenge wa Rubengera, hari imiryango ibanye nabi igera muri 456 nk’uko uyu muyobozi yabyemeje.
Ati: “Dufite imiryango igera kuri 456 ibanye mu makimbirane ari nayo iturukamo iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore mu ngo, ariko dukunze kuyibandaho, tuyisura tunayikoraho ubukangurambaga kandi bizashira dufatanyije.”
Jean Claude Ntirenganya Umuyobozi mu Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB mu Ishami Rishinzwe Gukumira Ibyaha, yagaragaje ko batazihanganira abagabo bahohotera abagore babo babakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse ashimangira ko hari ingamba bafashe bizeyeho igisubizo kirambye.
Yagize ati: “Gukemura iki kibazo cy’abagabo bahohotera abagore babo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, dukorana cyane n’Inzego z’ibanze kuko iyo babonye ayo makuru kandi bakayagaragariza igihe ikibazo kibonerwa umuti.”
Yakomeje agira ati: “Ikiriho ni ukugira imyumvire imwe buri wese akagira icyo atanga kugira ngo iki kibazo kiranduke kandi turasaba n’abagore binangira mu gutanga amakuru bavuga ko batanga abo bashakanye, kubivaho bakajya bagaragaza ko bahohoterwa kandi ubu turishimira ko imyumvire imaze guhinduka.”
Mu rwego rwo gukomeza gushakira umuti ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, hakomeje gukorwa ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, hatangwa amahugurwa ku bayobozi b’Inzego z’ibanze ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw’abayobozi b’Inzego z’Ibanze mu ku rwanya ibyaha by’Ihohoterwa rishingiye ku gutsina n’irikorerwa abana’.
