Nta gikorwa kizatsikamirwa nta mukozi uzajya ku ruhande byinshi kuri IBUKA (Video)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 9, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuryango IBUKA watangaje ko nyuma yo kwihuriza hamwe kw’imiryango AERG, GAERG-AHEZA na IBUKA, ibikorwa byari bisanzweho bizakomeza kandi ko nta mukozi uzatakaza akazi biturutse ku kwihuriza hamwe kw’iyi miryango.

Ibikorwa byo kwihuza nk’imiryango ya IBUKA bifitiye akamaro abarokotse Jenoside ariko kwitegereza bya cyane, ni ugufasha igihugu n’Isi ko ibyabaye bitazongera kuba.

Byagarutsweho na Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya.

Yavuze ko ibikorwa byose bigiye guhurizwa hamwe bityo iyi miryango yose igakorera hamwe.

Ati: “[…] ibikorwa byose, noneho tugakorera hamwe, tukagira ijwi rimwe, tugahana ubushobozi bumwe kugira ngo dukomeze duhangane n’izo ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Dr Gakwenzire avuga ko kwihuriza hamwe bigamije gukomeze kwegeranya amateka y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakayasangize Abanyarwanda, Isi yose cyane cyane harebwa isomo bakwiye kubikuramo.   

Akomeza agira ati: “Ibikorwa bya AERG na GAERG nta na kimwe kizajya hasi, icyo tuzakora ni ukubihuza n’igihe tugezemo.”

Umuryango IBUKA uvuga ko AERG nta bikorwa bijyanye n’imibereho yari igikora kuko ngo n’abari abanyamuryango barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari bake cyane.

Ibikorwa byakorwaga cyane ni ibirebana no kwibuka, umuco ndetse ni ibirebana no kwigira ku mateka bari bafite.

Agira ati: “Ku buryo rero nta na kimwe kizatsikamirwa. Kuri GAERG-AHEZA yagiraga ibikorwa byo kwibuka imiryango yazimye, icyo ni igikorwa cya mbere mu bya IBUKA ikaba yari yishimiye ko ifatanya n’uwo muryango w’abato, murumva ko kuza muri IBUKA ni ibintu bitaruhanyije.”

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire, akomeza avuga ati: “Ibikorwa by’iterambere twese turabikeneye kuko cyane cyane muri ibyo bikorwa nta na kimwe kizatakara, yemwe n’abakozi nta n’umwe uzajya ku ruhande ahubwo icyo tugiye gukora ni ukongera ubushobozi bw’abo bakozi no gukomeza kongera ibikorwa byo kugira ngo bidufashe gutera imbere.”

Ibi byose Umuryango IBUKA uvuga ko ari uburyo bwo kugira ngo unoze imikorere.

Ati: “Imiryango nk’iyingiyi ntabwo ibyuka ngo ivuge ngo igiye kwihuza, ibyo mwabonye ejo ntabwo kubera ibyo byabaye Nyamasheke cyangwa Charles Onana, byabaye kuko hari ibitekerezo twebwe ubwacu twagize kuva kare kose tugenda tubitekerezaho.”

Iyi miryango yavutse kugira ngo abantu baticwa Kabiri; baticwa ku mubiri ngo n’amateka arangire asibangane.  

Kugeza ubu ishusho y’abanyamuryango ba IBUKA, ni nk’iy’igihugu cyose ariko ngo ntihashobora kubura umwihariko w’ingaruka za Jenoside kuko hari izikora ku mubiri no ku mitekerereze.

Icyemezo cyafatiwe mu Nteko rusange ya IBUKA, Dr Gakwenzire yavuze ko kidatandukanye n’icya IBUKA yo mu gihe cyashize cyangwa se n’icya AERG na GAERG.

Umuryango IBUKA washinzwe tariki 14 Ukuboza 1995, Umuryango AERG ushingwa tariki 20 Ukwakira 1996 mu gihe GAEGR watangijwe mu 2003.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 9, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE