Ruhango: Barashima ko Akarere kavuye mu myanya ya nyuma mu kubaha serivisi

Abatuye Akarere ka Ruhango bavuga ko bashimira ubuyobozi bw’Akarere kabo, kuba bwarashyize imbaraga mu gukosora imitangire ya serivisi zihabwa abaturage, bava kummwanya wa 28 baza ku mwanya wa 5.
Abo baturage babihera ku kuba ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyobirere(RGB), bw’uyu mwaka wa 2024 bugaragaza ko Akarere ka Ruhango ari ku mwanya wa 5 mu mitangire ya serivisI kavuye ku mwanya wa 28 mu 2023.
Mutuyimana Daria wo mu Murenge wa Kinihira mu Kagali ka Muyunzwe avuga ko kuba Akarere kabo k ari kumwanya wagatanu mu mitangire ya serivisi ashimira ubuyobozi impinduka bwashyizemo.
Ati: “Kuva ku mwanya wa 28 ukagera ku mwanya wa 5 ntawe bitashimisha. Rero ubuyobozi ndabushimira kuko ubona ko no kwakira abantu ku Kagali bisigaye byihuta gitifu akakubaza ikikugenza yarangiza akaguha gahunda ku buryo utahirirwa nkuko byahozeho.”
Uwimana Onesphore wo mu Murenge wa Kinihira avuga ko ashimira ubuyobozi bw’Akarere imbaraga bwashyize mu gukosora ibitaragendaga mu mitangire ya serivisi.
Ati: “Mu myaka ishize wajyaga kureba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge cyangwa uw’Akagali ugategereza rimwe na rimwe ugataha utamubonye, ariko ubu iyo ugiye kumureba akabona muri benshi agenda abaha igihe cyo kuzagarukira akurikije buri muntu ikimugenza.”
Mugenzi wabo Nsabimana Emmanuel utuye mu Murenge wa Kabagali, mu Kagali ka Karambi avuga ko ashimishijwe no kuba Akarere ke karaje mu myanya myiza mu gutanga serivisi, kandi ko bigaragarira no mu buryo ubuyobozi busigaye bwakira abaturage.
Ati: “Jyewe biranshimishije kuko kuva ku mwanya wa 28 ukagera ku mwanya wa gatanu bigaragara ko hari icyo ubuyobozi bwakoze, kandi biragaragara, kuko nanjye ubwanjye nsigaye mpamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge akankemurira ikibazo kuri telefoni ntiriwe nsiragira njya kumushaka ku Murenge”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko hari ibyo bakosoye mu mitangire ya serivisi ndetse n’ahakiri intege nke n’aho hagiye gushyirwa imbaraga.
Ati: “Ni byo twarakoze cyane ariko ntabwo ari ijana ku ijana kuko hari ahakiri intege nkeya tugiye kongera imbaraga, nko muri serivisi z’ubutaka, mu buvuzi n’ahandi ubona ko tukiri hasi.”
Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGG) bugaragaza ko hari intambwe Akarere ka Ruhango kateye mu mitangire ya serivisi, kuko kaza ku mwanya wa 5 ku mpuzandengo y’amanota 79.9%, kavuye ku mwanya wa 28 kari kariho umwaka ushize wa 2023.
Ubwo bushakashatsi, bugaragaza ko hari ibyo ubuyobozi bw’aka karere busabwa gukosora bishingiye ku nzitizi abaturage bahura na zo muri serivisi zitangwa mu Nzego z’ibanze, harimo kutamenya ibisabwa mbere yo gusaba serivisi biri ku gipimo cya 66.7%.
