Komiseri Mukuru wa RCS yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye bakuru muri Zimbabwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ukuboza 2024, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Evariste Murenzi, yitabiriye ibirori byo gusoza amasomo y’abofisiye bakuru 44 barimo 5 ba RCS.
Ibirori byabereye kuri Chikurubi Dam View, biyoborwa na Minisitiri w’Ubutabera muri Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi, ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Zimbabwe.
Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yabwiye Imvaho Nshya ko amasomo yasojwe n’abakozi ba RCS mu gihugu cya Zimbabwe, yari ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero.
Ni amasomo kandi yari amaze umwaka akaba yari yaritabiriwe n’abofisiye bakuru 44 barimo 5 baturutse muri RCS ku bufatanye bw’inzego zishinzwe kugorora muri ibi bihugu byombi.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, buvuga ko abofisiye basoje amasomo, ari icyiciro cya Kabiri kuri aya masomo yiswe ‘Amasomo y’ubuyobozi n’iterambere mu igorora (Senior Management and Development Course in Corrections, SMDCC)’.
Ni inshuro ya mbere RCS yohereje abofisiye bayo gukurikirana amasomo nk’aya muri Zimbabwe.
Abasoje aya masomo bahawe imidali y’ubuyobozi n’imicungire myiza y’Amagororero ndetse n’impamyabumenyi mu icungamutungo n’imiyoborere yatanzwe na Kaminuza ya ‘Zimbabwe Open University’.
Banahawe kandi impamyabushobozi zitandukanye zatanzwe n’ibigo birimo Zimbabwe Prisons and Correctional Service Staff College na Chitepo School of Ideology.
CG Murenzi, Komiseri Mukuru wa RCS, yaganiriye n’abayobozi batandukanye bo muri Zimbabwe ku buryo bwo gusangira ubumenyi no gukomeza ubufatanye mu kunoza imicungire y’abagororwa n’abantu bafunze ndetse no gukomeza gahunda y’igorora ihamye.
Biteganyijwe ko CG Murenzi azasura ikigo cya Marondera kigororerwamo abagore bitegura gusubira mu muryango ndetse n’ikigo cya Mazoe gikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi n’abantu bafunzwe.
Ni mu rwego rwo gusangira na bo ubunararibonye ku buryo bwo gufasha imfungwa n’abagororwa mu buryo bwo kongera umusaruro no kubinjiza mu buzima busanzwe.



Amafoto: Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe