Imibereho y’abana n’abagore mu magororero y’u Rwanda yubahiriza uburenganzira bwa muntu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Abakunze kwibaza ku mibereho y’abana bavukira mu magororero, abagore batwite n’abonsa bahamwa n’ibyaha bakajya kugororwa batwite, ntibivuze ko uburenganzira bwe bw’ibanze buba bushyizweho iherezo.

Bamwe mu bagororewe mu magororero atandukanye, batwite banafite impinja bahamya ko uburenganzira bwabo n’ubw’abana babo bwakomeje kubahirizwa.

Amwe mu mabwiriza ya Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, N0 017/2022 yo ku wa 25/06/2022 agena amafunguro ahabwa abagore batwite, abonsa n’abana babana na ba nyina muri gereza.

Nyiramahirwe Esperence (izina ryahinduye) wo mu Karere ka Gatsibo wigeze kugororerwa mu Igororero rya Rwamagana yahamirije Imvaho Nshya ko yagiyeyo atwite ariko akomeza kwitabwaho nk’umuntu utwite ndetse agakurikiranwa n’inzego z’ubuvuzi buhabwa abagore batwite.

Yagize ati: “Nagiye ntwite ariko icyantangaje ni uko nakomeje kwitabwaho nk’umuntu utwite kandi mbyara neza n’umwana wanjye ahabwa uburenganzira bwe.

Abagore batwite n’abonsa batugaburiraga inyama nibura amagarama 100 inshuro eshatu mu cyumweru. Hari abaganga bagukurikirana kugeza ubyaye kandi ugafatwa nk’umubyeyi nyine.”

Uwicyeza Dancille (Izina ryahinduwe) na we ahamya ko yahamijwe ibyaha birimo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, icyo gihe yari afite uruhinja rw’amezi 2 ajyana narwo mu Igororero rya Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ati: “Nkubwije ukuri urukiko rwampamije icyaha numva ngiye gusara, ntekereza ku mwana wanjye, uko azabaho nuko nanjye nzabaho.

Nagezeyo nkajya mpabwa amafunguro agizwe n’indyo yuzuye. Twaryaga indagara, inyama, ifu ya Sosoma, umuceri, ibishyimbo, imboga rwatsi ndetse n’amata y’inka.

Nyuma umwana amaze gukura, yatangiye ishuri ry’inshuke, Bivuze ko ari uburenganzira bw’umwana n’ubw’umubyeyi bwose burubahirizwa kuko uravurwa, uwo mwana akiga n’ibindi.”

Amabwiriza ya Komiseri Mukuru wa RCS mu ngingo yayo ya gatatu yerekeye no gusuzumwa na muganga, agaragaza ko umugore ujyanywe mu igororero habanza kumenyekana imiterere y’ubuzima bwe.

Agira ati: “Mbere y’uko umugore utwite ajyanwa mu Igororero, abanza gusuzumwa n’abaganga b’Igororero kugira ngo bamenye imiterere y’ubuzima bwe kandi bafate ingamba zo kumukurikirana no kumwitaho hashingiwe ku byagaragajwe na muganga.

Nyuma yo gusuzumwa, uwo bemeje ko atwite atangira gukurikiranwa no kwitabwaho hashingiwe ku mpapuro yisuzumishirijeho.

Ubuyobozi bw’Igororero bwihutira gufata ingamba zigamije kubungabunga ubuzima bw’umugore utwite.”

Amabwiriza ya Komiseri Mukuru wa RCS mu ngingo yayo ya kane, agaragaza urutonde rw’amafunguro agenerwa abagore batwite, abonsa n’abana babana na ba nyina mu igororero.

Imvaho Nshya yashoboye kubona urutonde rw’amafunguro n’ingano yayo ahabwa abagore batwite, abonsa n’abana bari mu Igororero.

Ayo mafunguro agizwe n’umuceri, igitoki, ibirayi, Sosoma, amata y’inka, imboga rwatsi, karoti, amashaza, amavuta n’umunyu.

Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CSP Kubwimana Thérèse, yahamirije Imvaho Nshya ko uburenganzira bw’abagororwa muri rusange bukomeza kubahirizwa. Icyakoze avuga ko amagororero atagira amashuri y’inshuke uretse amashuri y’ibanze nko mu Igororero ry’abana rya Nyagatare rifatwa nk’ishuri ricumbikira abana.

Yavuze ko abagore batwite, abonsa ndetse n’abana bahabwa amafunguro anyuranye, ibyo kandi ngo binagenwa n’Iteka ya Minsitiri.

Ku kibazo cy’abana bavukira mu magororero, CSP Kubwimana, yavuze ko abana bagejeje imyaka itatu bajyanwa mu miryango.

Yagize ati: “Iyo umwana yegereje kugera ku myaka 3 hatangira inzira yo gushaka umuryango uzamwakira. Umuryango ushobora kuba uwo umubyeyi we aturukamo, iyo udahari hashakwa undi muryango wamwakira ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA).”

RCS ivuga ko ikibazo (Case) cy’abana bashakirwa ba Malayika murinzi ari gito cyane ariko ko n’iyo bibayeho NCDA ifasha RCS.

Ingabire Marie Silivie, Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, mu mpera z’umwaka ushize yasuye igororero rya Rwamagana agaragaza uburenganzira bw’abagororwa.

Icyo gihe yavuze ko uburenganzira bw’abagororwa ari nk’ubw’abandi Banyarwanda bose.

Yibukije ko bafite uburenganzira bwo kurya, kwambara, kuvuzwa, gusurwa, uburenganzira ku myemerere ndetse nubwo kubona ubutabera.

Abagore bari mu igororero bafite uburenganzira ku kwiga imyuga n’ibindi
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE