Ngororero: Bamwe mu bayobozi b’Iz’ibanze bigize ba ‘Ntiteranya’

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 5, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Bamwe mu batuye mu Karere ka Ngororeoro bavuga ko abayobozi mu Nzego z’ibanze cyane cyane Abakuru b’Imidugudu na Komite ku rwego rw’Umudugudu, batinya gutanga amakuru y’ihohoterwa rikorerwa mu ngo batinya kwiteranya.

Bavuga ko rimwe na rimwe birangira ahubwo babaye nyirabayazana w’amakimbirane avuka shingiye ku ihohoterwa, bakifuza ko ubuyobozi bwahugura abayobozi bo mu nzego z’ibanze uko bakwiye kujya bitwara mu gihe baregewe ihohoterwa.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa wo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero avuga ko hari igihe Abakuru b’Imidugudu bagira uruhare mu ihohoterwa ryo mu muryango, kuko usanga babaregera bakigira ntibindeba bikarangira umugore akubiswe cyangwa akahukana kubera kubura uwo aregera.

Ati: “Jyewe ba Midugudu hari igihe bahishira abagabo bahohotera abagore, kuko iwacu hari umugore wahukanye kubera ko yahoraga akubitwa n’umugabo we yaregera Mudugudu ntagire icyo abikoraho nubwo nyuma ubuyobozi bw’Akagali bwaje mu nteko y’abaturage tukavuga icyo kibazo Akagali kakaba ari ko kagikemura uwo muturanyi akagaruka mu rugo umugabo agafungwa.”

Undi wo mu Murenge wa Ngororero, na we avuga ko ihohoterwa hari igihe rikingirwa ikibaba n’abayobozi bikarangira uwahohotewe atabonye aho arega.

Ati: “Hano iwacu rwose hari igihe umuntu ahohoterwa ugasanga Mudugudu ntacyo amufashije rimwe na rimWe akanavuga ko ari we wiyenjeje ku wo bashakanye bikarangira aruca akarumira akemera akavuga ngo reka nubake aho gusenya, akemera ihohoterwa akorerwa ku buryo jyewe nifuza ko abayobozi bashyira imbaraga mu kwigisha Inzego z’ibanze cyane cyane ba Mudugudu uburyo bagomba kwitwara igihe hari ubaregeye ko yahohotewe.”

Ibi biragarukwaho kandi na bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze mu Karere ka Ngororero, bavuga ko batinya kwiteranya, bigatuma bahishira ihohotera rishingiye ku gitsinda, bikaba byavamo ingaruka zitandukanye zirimo n’amakimbirane mu miryango adashira.

Nshutiraguma Patric wo mu Murenge wa Kabaya avuga ko n’ubwo ari  umwe mu bagize inshuti z’umuryango, agorwa no kuba yatanga amakuru ku ihohoterwa, ahubwo  ku byaha bibaye yihutira kunga ababigiranye, kubera ko baziranye kandi banga kwiteranya cyane ko aturanye na bo.

Agira ati, “Usanga tugifite imbogamizi zo gutanga amakuru kubera ko abo muturanye baba bifuza ko ibintu byakemukira mu miryango, ariko ubu tumaze kumenya ko ibyo ari ihohotera tuzajya dutanga amakuru hakiri kare kugira ngo bikemurwe.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kimisagara mu Murenge wa Kabaya Twagirimana Jean Claude we avuga ko iyo bakoze raporo ikagezwa mu nzego z’ubuyobozi wenda nk’umugore yakubiswe, usanga yanga kujya gutanga ikirego ahubwo bikitwa ko abayobozi ari bo bari gusenya uwo muryango.”

Umukozi wa RIB muri Isange One Stop Centre Alice Mukankaka avuga ko kudatanga amakuru ku wahohotewe, bituma inzego zikurikiraho zitabasha gufasha uwahohotewe, bityo ntabone ubutabera.

Ati: “Abayobozi mu Nzego z’ibanze ntibakwiye kugira impungenge ko umuntu yahishiriye amakuru cyangwa adashaka gutanga amakuru y’ihohotera, nibatinyuke batange amakuru kuko ni yo azadufasha mu kurenganura uwahohotewe.”

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya Ndayisenga Simon avuga ko mu miryango harimo ikibazo cy’imyumvire, aho ubwabo baba badashaka ko amakimbirane yabaye amenyekana.

Agira ati: “Ibibazo bishingiye ku makimbirane n’ibyaha by’ihohotera turabimenya ariko turacyahura n’ikibazo cy’uko abayobozi ku rwego rw’Imidugudu bashobora kumvikanisha uwakoze ihohotera, ibyo bigatuma usanga amakuru atugezeho yatinze ku buryo hashobora no kuba ibyago biturutse ku kuba amakuru yaratinze kutugereraho igihe, gusa ndizera ko uku gusobanurira aba bayobozi mu Midugudu bigiye gutuma  amakuru agiye kujya abonekera igihe”.

Muri aka Karere ka Ngororero ihohotera rigarukwaho rikorerwa mu ngo rigahishirwa harimo gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, gusesagura umutungo w’urugo, umwe mu bashakanye agatinya kubiregera byitwa ko abikoze yaba ashenye urugo, rimwe na rimwe bikagira n’ingaruka kubana baba bari mu miryango.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 5, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE