RSB igiye gushyiraho imfashanyigisho y’ubuziranenge bw’ibiribwa by’abanyeshuri

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko harimo gutegurwa imfashanyigisho, ikubiyemo ibipimo by’ibanze by’uburyo bwo gutegura ibiribwa no kumenya ibyo bahaha byujuje ubuziranenge muri gahunda yo kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa bitekerwa abanyeshuri ku ifunguro rya saa sita.
Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2024, mu bukangurambaga bwo kwigisha abafite aho bahuriye no kugeza ku mashuri ibiribwa, ababitegura, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi mu Nzego z’ibanze n’abandi, aho inzobere mu by’ubuziranenge z’ikigo cya RSB zirimo kubahugura ku kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa.
Bamwe mu bayobora ibigo by’amashuri mu Karere ka Karongi, bavuga ko nubwo baba bashaka kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa ndetse aho bashoboye bakabwubahiriza ariko bagikeneye guhugurwa ku buziranenge no kumenya ibipimo bagenderaho.
Joseph Nyandwi, Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri rya G.S Mubazi mu Murenge wa Rubengera w’Akarere ka Karongi, avuga ko mu gutegura ibiribwa no kubihaha bakoresha uko bashobora mu bushobozi bafite bakagenzura niba byujuje ubuziranenge ariko ubumenyi buke bafite ku bipimo by’ubuziranenge bw’ibyo biribwa bukababera imbogamizi.

Yagize ati: “Birakwiye kugira ubumenyi buhagije mu kumenya ibijyanye n’ubuziranenge bw’ibiryo, cyane cyane nk’ubu abakozi dukoresha bateka ntabwo baba barabyigiye, bakagerageza amahugurwa ariko urebye uko imiterere ya gahunda y’akazi iba iteye, usanga bidakunda ko abageraho.”
Yongeyeho ati: “Cyane cyane nk’abakozi bo mu gikoni ni bo bakeneye amahugurwa cyane, kuko usanga bisaba guhora umubwira ngo ntukagende wambaye ibikomo cyangwa isaha”.
Manishimwe Aleluia Célestine, Umuyobozi wa G.S Gashubi, mu Murenge wa Gitesi w’Akarere ka Karongi, we avuga ko no mu gihe cyo guhaha ibiribwa kumenya kugenzura ibyujuje ubuziranenge batabifiteho ubumenyi buhagije.

Yagize ati: “Ni ingenzi ko abantu bose bumva ko bibareba, bisaba ko haboneka amahugurwa ku buziranenge bw’ibiribwa mu bihe bitandukanye. Niba ubuziranenge buturuka mu murima aho bahinga ibihingwa kugeza umwana abifungura ni byiza ko abantu bose bagendera muri uwo murongo.”
Yongeyeho ati: “Hari n’ibintu bishobora kuza ariko kubera ubumenyi buke, ntitumenye niba byujuje ubuziranenge. Niba haje ibishyimbo ntabwo tuba dufite ubumenyi ngo tumenye niba byagaburirwa abana.”
Umukozi muri RSB, mu Ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, Ndahimana Jérôme yavuze ko nubwo hari amahugurwa akomeje mu Turere dutandukanye tw’igihugu, hari gahunda yo gufasha ibigo by’amashuri kubona uburyo bunoze bwo kugenzura niba ibiribwa bagaburira abanyeshuri byujuje ubuziranenge.

Ati: “Tuzagerageza kubakorera nk’imfashanyigisho ntoya, yereka ugiye guhaha ibyo agomba kwitwararika, nk’ibiribwa birimo kawunga, umuceri n’imboga n’ibindi bigomba kuba biri ku igaburo ry’umunyeshuri. Ibyo tuzakomeza kubafasha ku byumva, ndetse tuzabafasha kubona udukoresho tw’ibanze, dushobora gupima, cyane cyane kuri bya bindi udashora kubonesha ijisho.”
Ndahimana akangurira abayobora amashuri kimwe n’abatekera abanyeshuri ko mu gihe hataraboneka ibyo bikoresho bya gihanga mu kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa na bo bakomeza kugira ubushishozi bwatuma bahaha ibyujuje ubuziranenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akarere ka Karongi, Narangwe Célestine Lilian yavuze ko hakomeje ubugenzuzi mu bigo by’amashuri harebwa niba abanyeshuri bagaburirwa ibiribwa mu buryo bwujuje ubuziranenge.
RSB ikomeje ubukangurambaga mu Turere 11 dutandukanye buzakorerwamo bugamije gukangurira abagira uruhare mu kugaburira abanyeshuri, ifunguro rya saa sita, kubinoza, bikagaburwa byujuje ubuziranenge.
