Nyabihu: Rambura abagabo barataka guhondagurwa n’abagore basinze ‘umufwi’

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 4, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko bahondagurwa n’abagore babo nyuma y’uko baba bavuye kunywa inzoga yitwa ‘umufwi’.

Abo bagabo bavuga ko bakubitwa n’abagore babo ariko ngo kubera ko bibatera ipfunwe ko basekwa na bagenzi babo bagahitamo kwinumira nyamara, ibi ngo bigira ingaruka ku mibereho y’abana babo n’iterambere ry’umuryango.

Uwahawe izina rya Majyambere Emile yagize ati: “Hano muri Rambura, Akagari ka Birembo, Umudugudu wa Mariba yagize ati: “Abagore bumvise ihame ry’uburinganire nabi, ikibazo cy’abagabo bakubitwa n’abagore kirazwi hano muri Rambura, baraduhondagura tukinumira kuko ntabwo wajya kwiha rubanda, umugore aragenda akirirwa muri santere ya Gasiza yinywera umufwi, kubera ko aba amaze guhaga inzoga, akibagirwa ko afite abana n’umugabo, na bwo yakwibuka gutaha akagera mu rugo abaza umugabo ko yatetse.”

Akomeza agira ati: “Tekereza ko umugore ataha saa yine z’ijoro, nta mugabo ino ukivuga, gusa ubusinzi hano butuma abagabo duhohoterwa ariko kubera umuco twakuriyemo ntawajya kwiteza bagenzi be ngo ararega kandi iyo ugize ngo urihagararaho nk’umugabo iwawe, umugore avuga ko agushyira RIB, abagore rwose bakwiye kujya mu itorero bagasobanurirwa neza uburinganire icyo ari cyo.”

Mukandagijimana Cecile ni umukecuru w’imyaka 56 hagize ati : “Nta banga rikirimo hano muri Rambura abagore barasizoye hari abarara mu kabari rwose ndakubwiza ukuri hari abagabo batakivuga mu ngo, hari abataha mu ijoro, baragenda bakajya mu tubari bakirirwa banywa ntibubahirize inshingano, ikibazo rero ni uko abo bagore bigize ba ruharwa bataza no mu nama ndetse ni mu mugoroba w’ababyeyi.”

Shirubwiko Maricelline we avuga ko bibabaje kubona hari bagenzi babo b’abagore batita ku muryango ahubwo bakirirwa mu tubari bagacyurwa n’ijoro.

Yagize ati: “Ikitubabaza ni uko abo bagore tutababona no mu nama dukorana n’abayobozi ngo tubagire inama, ibi rero bigira ingaruka ku muryango kuko hari bamwe mu bagabo bahitamo kwishakira abandi bagore kure muri za Musanze na Rubavu bakajya babatahira.

Ikindi bigira ingaruka ku bana baba babyaye kuko ntibiga neza n’iterambere riradindira, ikibazo ni uko abagore nk’aba iyo abagabo bavuze birukira kuri RIB, ibi rero ni bimwe mu bituma abagabo batavuga mu ngo zabo bagahitamo guhunga.” 

Umukozi wa RIB mu Ishami ryo gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude, avuga ko nta muntu n’umwe ukwiye guhohoterwa ngo abihishe  cyangwa ngo umugore ajye mu kabari asinde yibagirwe inshinano nk’uko umugabo nawe adakwiye kutubahiriza inshingano

Yagize ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri rusange byaragaragaye ko ridakorerwa abagore gusa n’abagabo barahohoterwa, mu bikorwa bimwe na bimwe rero bikurura ihohoterwa ni uko hari bamwe na bamwe batarumva neza ihame ry’uburinganire ni ho dukomoza tuvuga ko hari bamwe mu bagore bagaragara mu ngeso z’ubusinzi wababaza impamvu bakora ibyo bitari mu muco Nyarwanda bakavuga ko ari uburinganire.”

Akomeza avuga ko bidakwiye ko umwe mu bashakanye yishora mu businzi, ni yo mpamvu  ngo bajya bakora ubukangurambaga bahereye mu Nzego z’ibanze  kugira ngo zijye zibafasha gusobanura cyane ibijyanye n’ihame ry’uburinganire, abaturage mu Midugudu iwabo basonukirwe ko uburinganire bitavuze kuringanira mu ngeso mbi.

Yagize ati: “Uburinganire ntibivuze kuringanira mu businzi  n’izindi ngeso mbi izo ari zo zose; umugore kujya mu kabari agasinda agataha akubita umugabo ntibikwiye, ariko nanone umugabo wakubiswe ni ngombwa ko yegera inzego z’ubuyobozi zikamurenganura, abagabo bahindure imyumvire bareke kwizirika ku muco, ngo aha nimvuga ko umugore yankubise baraseka, nyamara hari ubwo byakomeza gutyo akazagera ubwo yicwa n’uwo bashakanye”.

Umukozi w’Umuryango w’abibumbye ishami rishinzwe abimukira (IOM), Mutoniwase Sophie avuga ko amakimbirane mu miryango akigaragaramo, ariko nk’abantu bashinzwe kubungabunga uburenganzira bwa Muntu, na bo bakora ubukangurambaga mu Nzego z’ibanze

Yagize ati: “Inzego z’ibanze tuzisaba gukomeza kumva neza ko ikibazo cy’ihohotera kiriho, ibi bakabibwira abaturage bayobora, ikindi kandi navuga ku bagore bakubita abagabo ntabwo ari umuco kuko burya ngo ukurusha umugore akurusha urugo, rwose abagore batatira igihango cyo kuba Mutimawurugo nibagaruke ku muco bumve ko badakwiye kuba abasinzi ngo bahondagure abagabo babo”.

Muri iyi iminsi Umuryango w’abibumbye, ishami ryita ku bimumukira ku bufatanye na RIB, muri gahunda  y’iminsi 16, baganiriza abaturage ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’abayobozi mu Nzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana”.

Iyi gahunda yatangiye ku wa 25 Ugushyingo ikazarangira ku wa 15 Ukuboza 2024.

Umukozi wa RIB mu Ishami ryo gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 4, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE