Ngororero: Abashakanye babangamirana mu kubaka urugo ni ihohotera rishingiye ku gitsina

Bamwe mu bashakanye bo mu Karere ka Ngororero bahakanira abo babana uburenganzira ku mibonano mpuzabitsina bitewe n’impanvu zitandukanye harimo kutimena inda ngo bishyire hanze, imyumvire n’umuco n’ibindi bikaba ibyo byose bigize ihohotera rishingiye ku gitsina.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko mu biganiro bigamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gutsina n’irikorerwa abana, mu Karere ka Ngororero hagaragaye ihohoterwa ryo kwimana imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ku bakuru, naho ku bana hakaba haragaragaye imico irimo nko guterura umwana no kurya amenyo bibyara ibyaha byo gusambanya umwana cyangwa guhohotera abakobwa babyariye iwabo.
Umubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko hari igihe umugabo aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi, mu gihe we kubera imirimo yo mu rugo hari ubwo aba ananiwe cyangwa se agashaka ko bakomeza kubyara akamubuza kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, ibyo akaba abifata nko gufatwa ku ngufu, kandi ko bidakwiye.
Yagize ati: “Hari igihe kubera imirimo y’ubucogocogo yo mu rugo, umugabo ataha yanezerewe (yashyizemo agacupa), we akumva imibonano mpuzabitsina yihutirwa mu gihe waba utaranywa imiti yo kuboneza urubyaro, ukaba wasama kandi mu buryo butari bwitezwe.
Hari n’igihe aba yumva buri munsi yagukenera atitaye ku kuba waba unaniwe. Njye ibyo mbibona nk’ihohoterwa.”
Undi muturage w’umugabo na we utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko abagabo bamwe na bo basigaye bahohoterwa, aho abagore babo babasuzugura kugeza ubwo banga ko bakorana imibonano mpuzabitsina, na bo bakabibonamo ihohoterwa.
Ati: “Niba muvuga ko umugabo ushaka gukora imibanano mpuzabitsina n’umugore we, uwo mugore akabyanga ubwo uwo mugabo we ntaba ahohotewe?”
Umukozi wa RIB muri Isange One Stop Centre i Kigali, Mukansanga Alice avuga ko mu rwego rwo kwirinda ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ntawe ukwiye kubangamira mugenzi we ku mibonano mpuzabitsina, kuko bishobora kubyara ibindi bibazo.
Yagize ati, “Buriya gushaka iyo mibonano mpuzabitsina buri munsi bishobora gutuma uhoza ku nkeke uwo mwashakanye, byaba byiza buri wese yubashye mugenzi we hagakorwa imibonana yumvikanyweho.”
Ntiteranya mu bayobozi bo mu z’Ibanze, ntishyira hanze mu bahohoterwa

Bamwe mu bayobozi bavuga ko usanga mu gihe hari umuryango uvugwamo ihohoterwa, iyo bahageze bene urugo babatwama bakabahakanira ko nta kibazo gihari, ibyo bigatuma ihohotera rizinzikwa.
Umukuru w’Umudugudu wa Rwantozi mu Murenge wa Kabaya, mu Karere ka Ngororero Nzakizwanimana Betarice avuga ko na we atajyaga ahirahira gutanga amakuru mu buryo bugamije gukumira ihohotera, kuko hari aho agera akifata yirinda ko umuryango urimo ihohoterwa wamufata nk’urimo kuwusenya.
Agira ati, “Usanga umugore iyo tumugiriye inama ngo aregere ihohoterwa yakorewe, yanga kubikora ngo batamufungira umugabo, mu by’ukuri mbona abagore ari bo bari kwizira. Ubu hari urugo ntabasha kugeramo kuko umugabo waho ampigira avuga ko ari njyewe umusenyera urugo. Ibyo rero bituma hari igihe twicececkera, bitewe n’uko usanga ari abaturanyi, bene wabo na bo baba bashaka kubizinzika. Ni ukureba uburyo twajya dutanga amakuru mu ibanga izindi nzego zikabikurikirana.”
Akomeza asobanura ko hari n’abagore bakomeretswa nabo bashakanye ariko bakabihisha bakavuga ko bikubise hasi.
Ikindi hakaba nubwo ujyanywe mu nzego bireba mugenzi ahita akurikirana akamusabira imbabazi, noneho bigatuma bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z’ibanze banga gukomeza kwiteranya.
Umwe mu Nshuti z’Umuryango wo mu Murenge wa Kabaya, Nshutiraguma Patrick avuga ko bimugora gukemura amakimbirane mu miryango kubera ko bayituyemo, bityo ibyaha bibaye bakihutira kunga ababigiranye kubera ko baziranye kandi banga kwiteranya.
Agira ati, “Usanga tugifite imbogamizi zo gutanga amakuru kubera ko abo muturanye baba bifuza ko ibintu byakemukira mu miryango, ariko ubu tumaze kumenya ko ibyo ari ihohoterwa tuzajya tuyatanga”.
Kuri iki kibazo Umukozi wa RIB muri Isange One Stop Centre Alice Mukansanga, avuga ko kudatanga amakuru ku wahohotewe, bituma inzego zikurikiraho zitabasha gufasha uwahohotewe.
Ati: “Ntimukagire impungenge ko umuntu yahishiriye amakuru cyangwa adashaka gutanga amakuru, nimutinyuke mutange amakuru kuko ni yo azadufasha mu kurenganura uwahohotewe, ntabwo wavuga ko umuntu y’ihohotera, ahubwo ndabona bijya gusa nka ruswa kuko uwo mwita ko yihohotera ntatange amakuru cyangwa akifuza ko umugabo we arekurwa ngo badasonza cyangwa bamusenda (kumwirukana) abikora atishimye, mutinyuke mutange bene ayo makuru.”
Ikibazo cy’imyumvire imvano yo guhishira ihohotera
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya Ndayisenga Simon avuga ko mu miryango harimo ikibazo cy’imyumvire, aho ubwabo baba badashaka ko amakimbirane yabaye amenyekana, banga kwishyira hanze bakabigira ibanga.

Yagize ati: “Ibibazo bishingiye ku makimbirane n’ibyaha by’ihohotera turabimenya ariko turacyahura n’ikibazo cy’uko abayobozi ku rwego rw’Imidugudu bashobora kumvikanisha uwakoze ihohotera, ibyo bigatuma usanga amakuru atugezeho yatinze ku buryo byanatera akaga bitewe nuko amakuru yatinze kutugereraho, ariko ubu ubwo bahawe amahugurwa bakanerekwa ingaruka zirimo turizera ko amakuru agiye kujya abonekera igihe.”
Umukozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’umuryango Odette Mukantabana avuga ko hari abagore bagihohoterwa kubera imiryango bashatsemo, bikaba ari ikibazo cy’imyumvire, ariko ko bigeye guhagurukirwa abantu bagahugurwa bakagira ubumenyi buhagije ku ihohotera.
Yatanze urugero rw’umugabo wakubise umugore akamukomeretsa, ariko inkiko zikaza kumugira umwere kubera ko abagize umuryango we basabye umwe mu bana be kubeshya ko nyina yakomerekejwe no kugwa hasi aho gukubitwa.
Agira ati, “Uwo mugabo yarafunzwe agirwa umwere kuko abo mu muryango we basabye umwana we ko abeshya ko nyina atahohotewe, byatumye urukiko rubishingiraho kuko umwana yari umutangabuhamya mwiza. Twabimenyeye ku butumwa nyina wabo yamwandikiye amushimira ko yafunguje se amusaba kujya gutura mu matongo ya nyirakuru ngo nyina atazabimenya akamwihimuraho.”
Kuba hirya no hino mu Mirenge hakomeje ubukangurambaga ku ihohotera bitanga icyizere ko ari inzego z’ubuyobozi, ingo muri rusange, ihohotera rizakumirwa, rikarwanywa, umuryango nyarwanda ukabaho utekanye.


