Nyabihu: Abaturage nta makuru bafite ajyanye no kuvugurura inzu zishaje ziri kuri kaburimbo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abafite inzu zishaje ziri ku muhanda Musanze– Rubavu bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko nta makuru bafite ku bijyanye no kuvugurura inzu zishaje, bakifuza uburenganzira bwo kuzivugurura mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco w’isuku.

Abo baturage bavuga ko kuba ziriya nzu zikomeje kugaragaraza isura mbi mu Karere ka Nyabihu ngo ziteza n’umutekano muke ngo kuko hari aho ibisambo byitwikira ijoro bikambura abaturage nyuma bikigira muri izo nzu zishaje.

Kabano Emile wo mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Rugeshi yagize ati: “Izi nzu ziri ku muhanda wa Musanze- Rubavu zimaze igihe nawe urabona ko zishaje, kuzivugurura byatubereye ikibazo kuko ntabwo ubuyobozi butwemerera ibyangombwa hashize igihe.

 Izi nzu urabona ko ziteza umwanda kuri uyu muhanda ukoreshwa n’abantu banyuranye baba bambukiranya imipaka, abajya Goma– Kisoro n’abasura u Rwanda.”

Akomeza avuga kobifuza guhabwa amakuru ajyanye no kuvugurura, bakuzuza ibisabwa noneho bagahabwa ibyangombwa.

Ati: “Twifuza ko badufasha kubona ibyangombwa tukubaka inzu zaduha amafaranga tukiteza imbere kuko dushobora kubaka iz’ubucuruzi, izindi tukazibamo kuko kubera ko zimwe zishaka kugwa bamwe bahisemo kujya gukodesha aho kugira ngo zibagwire.”

Yongeyeho ati: “Nk’ubu njyewe nasabye kuvugurura inzu yanjye iri ku muhanda hashize imyaka 5, ndifuza ko ibyangombwa byakwihutishwa cyangwa se niba hari ibindi bisabwa tubishake ariko twubake inzu zigaragaza isura nziza ya Nyabihu.”

Mukamazimpaka ni umwe mu baturage batuye hafi y’izo nzu, avuga ko zibabangamiye cyane kuko ngo hari izo bajya bumva zisohokamo imyotsi y’itabi n’urumuri rwa za telefone akaba akeka ko byaba ari ibisambo bibamo.

Yagize ati: “Ziriya nzu uretse no kuba zigaragaza isura mbi ku muhanda ndetse imbere y’Ibiro by’Akarere hafi hano, ni n’indiri y’insoresore zanze gukora, zamara kwiba abaturage kubera ko ziba zitabasha no kwibonera amacumbi ziraza zikirarira muri izi nzu na zo ubona ko hari ubwo twazasangamo bamwe baguyemo baje kwihisha, imvura yaba nyinshi ikabahitana.”

Akomeza agira ati: “Akarere nigatange uburenganzira bwo kuvugurura izi nzu kugira ngo hano hakomeze gusa neza kuko niba dufite kaburimbo, Akarere hano kakaba karavuguruye duhabwa serivise ahantu hameze neza n’inzu z’abaturage bahakikije zikwiye kuba zimeze neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Pascal Simpenzwe avuga ko ikibazo cy’inzu zishaje ku muhanda wa Musanze –Rubavu ku bijyanye n’abaturage bifuza kuvugurura inzu zabo cyahawe umurongo, ngo birashoboka ko hari abatari bamenya icyemezo.

Yagize ati: “Twigeze koko gufata icyemezo cyo kuba tutahita duha abaturage uburenganzi bwo kuvugurura inzu zo ku muhanda kuko ntabwo twari twakamenye ingero mu by’ukuri z’umuhanda, kuri ubu rero byahawe umurongo, abafite amikoro batangiye kubaka abandi rero niba bataramenya amakuru ndabashishikariza kwegera inzego bireba”.

Akomeza agira ati: “Ubu umuturage amenye ko ingero zo kubaka uvuye ku muhanda ari 25, uturutse ku murongo wo hagati mu muhanda, abujuje izo ngero bakwiye gutangira gusaba ibyangombewa bakubaka.”

Ugeze ku muhanda Musanze -Rubavu uhasanga inzu nyinshi zishaje harimo iz’amabati ndetse n’amategura, benshi muri ba nyirazo bakaba ngo bifuza ibyangombwa ngo bavugurure inzu zabo.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE