Musanze: Abakoraga ingendo bashaka ubwiherero barubakirwa ubwiherero bwa miliyoni 30 Frw

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Kinigi mu karere ka Musanze kuri ubu baravuga ko bishimiye ko mu minsi iri imbere batazongera kujya bakora ingendo ndende bajya gushaka ubwiherero, cyane ko muri iyi minsi igikorwa cyo kububakira ubwiherero mu isoko rya Kinigi kigeze kure.
Aba baturage byakunze kuvuvugwa ko bakora ingendo bajya gushaka ubwiherero mu Murenge wa Nyange uhana imbibi na Kinigi.
Kuri ubu, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) batangiye kubakira abagana iryo soko ubwiherero bwitezweho kuzura butwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 35.
Biteganywa ko ubwo bwiherero buzaba ka bufite n’Icyumba cy’Umukobwa, bukaba buje gukemura ikibazo cy’umwanda wasangaga wandagaye hirya no hino inyuma y’isoko no mu nkengero zaryo.
Ndayisenga Emanuel, umwe mu barema iri soko rya Kinigi, yagize ati: “Kuba mu minsi iri imbere hano hazaba huzuye ubwiherero bwa kijyambere, bigiye gukemura amakimbirane twagiranaga n’abaturiye iri soko kuko hari abitumaga mu mashyamba yo hafi hano mbese ugasanga umewanda ukwirakwiye hano hose kubera kubura aho kwiherera.”
Ndayisenga akomeza avuga ko kuba ubwiherero muri iri soko bwari ikibazo kuko uyu Murenge wabo ubamo ba mukerarugendo benshi ndetse na gare ariko ngo bose baburaga aho bajya kwiherera.
Ati: “Abakerarugendo bazaga guhahira muri iri soko bakabura aho bituma bagahita burira imodoka zabo cyangwa se bakajya kububatirira mu bakire. Byaduteraga ipfunwe, ikindi ni uko buriya uwakwimaga ubwiherero wamurebaga ikijisho ntabwo mwabanaga neza; ubu rero njye numva ubu bwiherero buje gukemura amakimbirane y’abagana n’abakorera muri iri soko.”
Kuba ubu bwiherero burimo kubakwa ndetse hakabaho n’Icyumba cy’Umukobwa, ni bimwe mu byishimirwa n’abagore ndetse n’abakobwa bakorera muri iri soko.
Mukandahilo Justine yagize ati: “Ni byiza kuba twubakiwe ubwiherero, ariko akarusho ni uko n’umugore bamuzirikanye. Uziko iyo nabaga ndi mu bihe by’abagore byansabaga kujya guhindurira ibikoresho muri amwe mu maduka ari hano cyangwa se ngasubira mu rugo nkajya kwiyuhagira? Ubu turajya twitunganyiriza ku kazi ndetse n’abazaba bari ku rugendo bizaborohera mu kwisukura.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanzwe uhinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Theobald Kayiranga, yavuze ko ikibazo cy’ubwiherero mu isoko rya Kinigi cyari kibaraje ishinga.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ubwiherero mu isoko rya Kinigi kuri ubu twakivugutiye umuti kuko ubu harimo kubakwa ubwiherero buzatwara agera kuri miliyoni 35. Ayo ni amafaranga aturuka mu musaruro uva muri Pariki ku bukerarugendo, bikaba byitezwe ko nibura mu mpera z’Ukuboza 2024 buzaba bumaze kuzura.”
Akomeza asaba abaturage gukomeza kubufata neza no kubugirira isuku kandi bakazirinda n’indwara zikomoka ku mwanda.
Ubu bwiherero buzaba bugizwe n’imiryango 12 hazaba harimo iy’abagabo 6 n’abagore 6 ndetse n’icyumba cy’umukobwa ibintu byishimirwa na bose.
Imirimo yo kubaka ubu bwiherero igeze ku gipimo cya 80%, biteganijweko mu mpera za 2024, buzaba bumaze kuzura, bwatangiye no gukoreshwa.

