Imibereho y’Abakorerabushake bagifatwa nk’imburamukoro

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 1, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Imibereho y’umukorerabushake ishobora kutamwinjiriza amafaranga nk’indi mirimo yose, ariko igira uruhare rukomeye mu kubaka umuryango mugari no gutegurira abawugize kubona inyungu zihambaye z’imirimo iy’amaboko yabo.

Tariki ya 07 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye urubyiruko rw’abakorerabushake abibutsa ko bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Icyo gihe yahuye n’abakorerabushake basaga 7500 ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka bamaze batanga umusanzu wabo ku iterambere ry’u Rwanda.

Abavuganye n’Imvaho Nshya bakorera mu mushinga w’Umuryango utari uwa Leta, utegura abarimu kwigisha abana binyuze mu mikino (VSO), bavuga ko badacibwa intege n’ababona ko kuba umukorerabushake ari ukuba imburamukoro.

Babigarutseho ubwo hatangizwaga icyumweru kizakorwamo ibikorwa by’ubukorerabushake, mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wabo uzaba tariki 5 Ukuboza.

Basanga kuba  uwu munsi waragiyeho ari iby’agaciro, kuko bituma babona ko ibikorwa byabo n’imbaraga batanga kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu byahawe agaciro, ibyo bahamya ko bibatera imbaraga kurushaho.

Umwe muri bo witwa Jonas Mbashimiyimana, avuga ko batazacibwa intege n’ababita imburamukoro, kubera ko ari abakorerabushake.

Ati: “Urubyiruko tungana bumva ko turi imburamukoro, ariko ntabwo bizaduca intege, ahubwo twaboneraho kubabwira ko kuba umukorerabushake ari igihe cyiza uba ubonye cyo kwiga ibintu bishya, kandi iyo ugira uruhare mu bikorwa ukorerwa cyangwa iby’iterambere ry’Igihugu bigutera ishema.”

Yvette Mushimiyimana na we avuga ko atumva impamvu urubyiruko rutumva agaciro ko gukorera ubushake.

Ati: “Sinumva impamvu bagenzi bacu batabyumva, kuko iyo uri umukorerabushake uba wiga ibintu bitandukanye, kandi n’ibigezweho wabigizemo uruhare ukumva bigushimishije. Ahubwo nibaze twifatanye kuko urubyiruko ari imbaraga z’Igihugu, kubera ko nidushyira hamwe tuzagera kure.”

Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Twigire ku mikino, Sarah Challener ushyirwa mu bikorwa na VSO, avuga ko bishimira uburyo Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro imbaraga z’abakorerabushake.

Ati: “Ni igikorwa cy’ingenzi tugomba gukora nka VSO, kuko twishimira uko Guverinoma iha agaciro uruhare rw’abakorerabushake mu iterambere ry’Igihugu, niyo mpamvu twaje kwifatanya n’abaturage mu muganda, kugira ngo tugaragaze ubufatanye bwacu mu iterambere ry’Igihugu.”

Ngo iyo hari igikorwa cyagezweho bakigizemo uruhare bibatera ishema kandi bakumva ko bakoze neza inshingano zabo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Bernard Bayasese, avuga ko igikorwa cy’ubukorerabushake ari cyiza, agakangurira buri wese kukigira icye.

Ati: “Ubukorerabushake ni igikorwa cyiza cyo dukangurira Abanyarwanda bose, ko bagira uruhare mu iterambere rirambye tukishakira ibisubizo kugira akamaro aho utuye ntibisaba ko uba ubihemberwa ahubwo ni bwa bushake turimo kuvuga.”

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ibikorwa by’ubukorerabushake bazakomeza kubikorera hirya no hino mu gihugu kugeza tariki 5 Ukuboza ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange bazaba bizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakorerabushake.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hari urubyiruko rw’abakorerabushake bakabakaba miliyoni 2, batanga umusanzu mu ngeri zitandukanye nko kwirinda ibyaha, ubukangurambaga bwo kwirinda indwara, kurinda umutekano, ibikorwa by’iterambere n’ibindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 1, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE