Kamonyi: Abacururiza n’abahahira mu isoko rya Bishenyi barifuza ko rirema buri munsi

Abacururiza n’abahahira mu isoko rya Bishenyi riherereye mu Karere ka Kamonyi, ku muhanda wa kaburimbo uva i Kigali werekeza mu Karere ka Muhanga bavuga ko bifuza ko ryakongererwa iminsi rirema mu cyumweru kubera ko mu yindi minsi ushaka aho ugurira ibintu ukahabura biturutse ku kuba nta rindi soko ribegereye.
Bizumuremyi Enock umwe mu bacururiza muri irisoko rya Bishenyi avuga ko kuba iri soko rituriye umuhanda munini wa kaburimbo rikaba ritarema buri munsi ari igihombo ku bacuruzi ndetse n’abaguzi.
Ati: “Mu by’ukuri iri soko usanze rirangaye nta gicuruzwa na kimwe kirimo urabona ko ari ibisima gusa, ubundi ryakabaye rirema buri munsi, kuko rifasha abagenzi bava i Kigali bajya mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo no mu Ntara y’Iburengerazuba, ubundi kandi kubera ko nta rindi soko riri hafi usanga natwe turituriye hari ibyo dushaka kugura tukajya mu Mujyi wa Kigali n’ahandi kure nyamara twakabaye tubibona bugufi.”
Mushimiyimana Denise na we acururiza iruhande rw’iri soko rya Bishenyi, avuga ko ubuyobozi bukwiye gushyiraho gahunda yo kuba ryarema buri munsi, kuko usanga kuba rirema kabiri mu cyumweru bidahagije abarirema usanga indi minsi babura aho bagurira ibyo baba bakeneye.
Ati: “Jyewe icyo nakubwira ni uko ubuyobozi bukwiye gufata icyemezo iri soko rikajya rirema buri munsi, kuko nk’ubu ritaremye usanga hari imodoka ziparika zaje guhahamo ibiribwa basanga ritaremye bakagenda bivugisha ngo kuki iri soko ryegereye Kigali ritarema iminsi yose kandi rikenewe kuremwa na benshi”.
Nsabimana Arisene we avuga ko kuba iri soko ritarema buri munsi ari igihombo ku buyobozi ndetse no ku barituriye cyangwa abaricururizamo n’abarirema usanga babura aho bagura ibyo bakeneye bikarangira bagiye mu Mujyi wa Kigali.
Ati: “Jyewe icyo nifuza ubuyobozi nibudufashe iri soko rireme buri munsi, kuko usanga hari abatega imodoka bajya guhahira mu Mujyi wa Kigali batakaje amatike, nyamara bakabaye babibona hafi ikindi kandi rirema buri munsi hari n’imisoro yakwinjira mu Karere iturutse muri iryo soko”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyongira Uzziel, avuga ko icyifuzo cy’abarema iryo soko gishoboka ubuyobozi bugiye kuganira n’abashoramari barifite.
Ati: “ Icyo navuga ni uguhumuriza abakorema isoko rya Bishenyi, kuko icyo bifuza kirashoboka cyane kuko ntabwo ari ikibazo gikomeye. Rero ikigiye kubaho ni ukuganira n’abashoramari barifite noneho icyifuzo cy’abarikoreramo n’abarirema cyikajya mu bikorwa.”
Isoko rya Bishenyi ubusanzwe ryubatswe na ba rwiyemezamirimo bishyize hamwe mu 2015.
Aho rirema iminsi ibiri gusa mu cyumweru ku wa Gatatu no ku Cyumweru ku buryo abifuza ko ryarema umunsi ku wundi babishingira ku kuba rituriye Umujyi wa Kigali, ku buryo ari na byo bituma abaricururizamo baheraho bifuza ko ryarema buri munsi abajya cyangwa abava mu Mujyi wa Kigali bakajya babona aho bagura ibyakenerwa mu rugendo.

Niyorukundooriviye says:
Ukuboza 8, 2024 at 8:58 pmOya ririyasokoryabishenyi birakwiyekoriremaburimutsipe kukorimazegutera imbererwose