21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida wa UAE yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi

13 Gicurasi 2022 - 12:14
Perezida wa UAE yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihugu byo mu bigobe bya Peresi byatangiye icyunamo cy’iminsi 40 nyuma y’aho bitangajwe ko Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye imyaka myinshi.

Urupfu rw’uyu muyobozi usezeye ku Isi afite imyaka 73 y’amavuko  rwamenyekanye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Gicurasi nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cya Leta (Wam).

Minisiteri ishinzwe ibikorwa bya Perezidansi n’amahanga yahise itangaza icyunamo cy’iminsi 40 aho amabendera yose y’igihugu azamara amanuye mu cya kabiri, ndetse bikaba byabaye ngombwa ko inzego zitandukanye guhera kuri za Minisiteri ukageza kubikorera zizamara iminsi itatu yose zidakora.

Mu itangazo ryatangajwe na Wam, iyo Minisiteri yihanganishije abaturage ba UAE, Umuryango w’Abarabu, ibihugu by’Abayisilamu n’Isi yose ibuze umwe mu bayobozi b’icyerekezo Perezida Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan.

Visi Perezida akaba n’Umuobozi wa Dubai Sheikh Mohammed bin Rashid, yagaragaje akababaro yatewe n’iyi nkuru y’inshamugongo.

Ati: “Mu kababaro n’agahinda kenshi, tubabajwe no kwifatanya n’abaturage ba UAE, ibihugu by’Abarabu n’Abayisilamu ndetse n’Isi mu kunamira Perezida w’Igihugu cyacu Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan, Umuyobozi w’urugendo rwacu. Allah ahire roho ye kandi ayorohereze mu rugendo rushya rwa nyuma y’ubu buzima kandi azahabwe isumbwe rikomeye muri Paradizo.”

Abandi bayobozi bakomeye ku Isi bakomeje kwifatanya na UAE ibuze umuyobozi w’icyitegererezo, bose bakaba bakomeje kumwifuriza iruhko ridashira.  

Mu mwaka wa 2014 ni bwo Sheikh Khalifa yarwaye indwara ya Stroke ndetse bimuviramo kubagwa; ibyo byatumye adakomeza kugaragara mu ruhame kenshi nk’uko byahoze mbere.

Uruhare rwe mu buyobozi rwasigaye ari urw’icyubahiro ariko akaba ari na we wasohoraga amataganzo menshi arebana n’ibikorwa bya Politiki nubwo Igihugu cyasaga n’aho kiyobowe n’umuvandimwe we akaba igikomangoma cya Abu Dhabi Sheikh Mohammed bin Zayed.

Sheikh Khalifa yavukiye i Abu Dhabi mu mwaka wa 1948, mu myaka 23 mbere y’ishingwa rya UAE mu 1971. Ni we wari umuhungu w’imfura wa Sheikh Zayed washinze iki gihugu. Mbere yo gufata ubuyobozi, yari igikomangoma cya mbere cya Abu Dhabi akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ikirenga Ishinzwe ibya Peteroli.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.