Ruhango: Imvura yatwaye igisenge cy’inzu y’umuryango ucumbikirwa na Mudugudu

Umuryango wa Uwihanganye Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Ntenyo, Umurenge wa Byimana, wacumbikiwe n’Umuyobozi w’Umudugudu nyuma y’uko inzu babagamo yasenywe n’imvura yatwaye igisenge.
Umuyobozi w’Umudugu wa Nyabisindu unaturanye n’uyu muryango w’abantu bane wahuye n’ibiza, avuga ko kuri ubu yabaye abacumbikiye mu gihe hategerejwe ubuyobozi bwo hejuru.
Ati: “Umuturanyi imvura ihise isize igisenge cy’inzu ye kigiye ku buryo n’inzu atashobora kuyiraranamo n’abana. Ubu ku bufatanye n’abandi baturanyi turi kumufasha kubona uko yaba araye iwanjye noneho ejo ubuyobozi bw’umurenge twamaze kumenyesha ibi byago bukazadusura hakarebwa nibura uko yaba afashijwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Uwamwiza Jeanne D’Arc, avuga ko kuri uyu wa Kane bajya gusura uwo kuryango kugira ngo barebe ko yafashwa kubona aho kuba.
Ati: “Ni byo amakuru y’umuryango wahuye n’ibiza by’imvura byatwaye igisenge cy’inzu twayamenye. Ejo rero gahunda ni ukujya kuwusura turareba ibyangombwa bikenewe kugira ngo ube ubonye aho kuba ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha nyuma y’uko ibindi byangijwe n’imvura.”
Akomeza asaba abantu kwitwararika muri iki gihe cy’imvura, bakazirika ibisenge by’inzu bakabikomeza, ubundi bakarinda abana ko bajya mu mvura.

