Ubuhamya bwa bamwe mu bavuye mu bigo ngororamuco n’inzitizi bagihura nazo

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Bamwe mu bavuye mu bigo ngororamuco bagaragaza ko bimwe mu bibazo by’ingutu bikibugarije ari uko ibyo baba baragiye bahunga birimo amakimbirane yo mu miryango, iyo bavuye kugororwa basanga bigihari bigatuma bamwe basubizwayo.

Bagaragaza ko abenshi bajya mu mihanda bahunga amakimbirane yo mu ngo ariko iyo bajyanywe mu bigo ngororamuco bakagaruka basanga  nta cyakemutse, imiryango igikimbiranye.

Mu bindi bibazo bagaragaza harimo guhezwa muri sosiyete, ari nabyo bituma aho bageze hose babikangamo abajura bakabamagana.

Kwizera David, wahinduriwe amazina ku bw’umutekano we yari mayibobo mu Mujyi wa Kigali, (Umurara) atanga ubuhamya bw’ukuntu yisanze mu kigo ngoramuco n’imbogamizi yagize akimara kuvayo.

Yagize ati: “Njye nagiye mu muhanda kuko papa na mama bahoraga batongana, barwana, bakadutuka cyangwa bakanadukubita, papa agasiganya mama ntaduhahire ubwo njye na barumuna banjye batatu inzara yatwica tukajya gusaba ibiryo mu baturanyi. Byageze aho baratwinuba batangira kutwirukana, mama abonye byanze baratandukana tujya kwikodeshereza gusa ubuzima buranga rimwe tukarya ubundi ntiturye, ubwo birumvikana ko twigaga rimwe na rimwe.”

Nafashe umwanzuro wo kujya gutoragura ibyuma no gutoragura ibyo kurya, (gusyaga injyamane n’ibyo kurya), aho ni ho nahuriye n’abandi bagenzi banjye bo ku muhanda ubwo duhita twibera inshuti.”

Akomeza agaragaza ko yagiye mu muhanda amaze kugira imyaka 14 aza kuhahurira n’inshuti zitangiye kumwigisha gusyaga bya kinyamwuga, (kwiba), babona utuntu twandaritse bakatwandurura bakatugurisha bakabona icyo kurya biza gutuma yanga gusubira iwabo ahubwo atangira kwibanira nabo ku muhanda (ku marigara).

Mu kuba ku muhanda banywaga tineri zigatuma bata ubwenge (zikabashira igifuri), rimwe na rimwe bagakora ibikorwa by’urugomo birimo gusagarira abantu, bakarwana ubwabo cyangwa bagasubiranamo babitewe no guta ubwenge.

Kwizera avuga ko umunsi umwe bari bicaye muri rigori ari mu kagoroba bari kwinywera tineri n’abandi bana, Polisi ibagwa gitumo (Polisi yaje kutuzingira), irabafata irabatwara yisanga mu kigo ngororamuco atyo.

Avuga ko bakimara kubafata bahise biheba kuko bumvaga ubuzima bwabo burangiye ndetse batangira kwiheba nubwo bakigezwayo basanze ibyo batekerezaga bidahuye n’ibyo basanzeyo.

Agira ati: “Bakitujyana nahise numva mbabaye numva nifuje gusubira mu rugo. Ariko twagezeyo turiga, njye nize imyuga menya kudoda  ndetse igihe kigeze baradusezerera.”

Agaragaza ko akigera hanze yasubiye iwabo ariko kuko abantu bari baramenye ko yari yarajyanywe kugororwa bakajya bamwikangamo umujura, bamwe bakamuha akato gusa nyuma aza kwinjira muri koperative y’abadozi bavuye mu bigo ngororamuco.

Nubwo we afite akazi agaragaza ko hari bamwe muri bagenzi be bageze hanze ntibakirwe neza ndetse bagasanga ya makimbirane mu miryango aracyahari bituma bamwe muri bo basubirayo.

Asaba ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko abagiye mu bigo ngororamuco atari abantu babi ahubwo babiterwa n’ubuzima bushaririye baba baranyuzemo, ahubwo bakabafasha kwisanga muri sosiyete ntibabanene.

Kwizera akomeza avuga ko ababyeyi babana mu makimbirane bakwiye kugororwa kuko ari bo ntandaro y’abana batiga naboherezwa mu bigo ngororamuco.

Kagabo Francis na we yahinduriwe izina bitewe n’umutekano we, arubatse afite umugore n’abana batatu, nawe yavanywe mu kigo ngororamuco.

Avuga ko yakuze ari imfubyi ndetse yisanga mu muhanda akoresha ibiyobyabwenge kuko yari abayeho nabi ndetse n’ibibazo by’ubukene byamuteraga gutega abantu akabambura ibyabo.

Yagize ati: “Njye nanywaga urumogi n’abandi basore tugakora urugomo aho twategeraga abantu mu Ruturusu (Remera), tukabiba tubanize (tukabafunga kaci), ubwo nyine dukomeza kubaho gutyo. Rero bavuga ko iminsi y’igisambo ari 40, ubwo harageze Polisi iradufata batujyana kutugorora gutyo.”

Akomeza avuga ko yageze mu kigo akagororoka ndetse aza kugaruka afata umwanzuro wo guhita arongora ndetse agashaka n’ibikorwa byatuma atunga umuryango we.

Agaragaza ko yatangiye gukora inkweto abikesheje ubumenyi yakuye mu kigo ubu atunze umuryango we nta kibazo.

Nubwo bimeze bityo ariko na we agaragaza ko agitangira akazi bamwishishaga kuko biyumvishaga ko akiri umujura, ariko bitewe n’imyitwarire yagaragaje ubu asigaye ari umwizerwa.

24 % by’abavuye mu bigo ngororamuco barongera bagasubirayo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS,  kigaragaza ko ikibazo cy’ingutu bagifite kugeza ubu ari uko abavuye mu bigo ngororamuco bangana na 24 % bongera bagasubirayo, kubera amakimbirane yo mu miryango.

NRS igaragaza ko mu isesengura bakoze bagamije kureba igituma abana bagaruka mu bigo ngororamuco, basanze 71% by’abafite ababyeyi bombi babana mu makimbirane.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco Fred Mufulukye agaragaza ko abana bakira bavuga ko bahunga amakimbirane yo mu muryango, bagera mu muhanda bagahura n’ikigare bagatangira kunywa ibiyobyabwenge no gukora ibindi bikorwa by’urugomo.

Yagize ati: “Amakimbirane yo mu miryango ni ryo shingiro ry’ibibazo dufite uyu munsi. Iyo mu miryango byagenze neza twebwe NRS twabura akazi kandi ni cyo twifuza.”

Mufulukye agaragaza ko abana bakira 94% muri bo baba bari hagati y’imyaka 10-20 baba atari imfubyi nibura bafite ababyeyi babiri cyangwa umwe kandi 71% by’ababyeyi babo babana mu makimbirane.

Ni mu gihe 77% batigeze barangiza amashuri abanza, birimo 18% batakandagiye no mu ishuri, kandi ibi bibazo byose birimo abana batiga nibindi bifite aho bihuriye n’umuryango.

Ati: “Ayo makimbirane atuma umwana atajya ku ishuri iyo atagiyeyo ahitamo kujya mu muhanda, mu kugerayo ni ho ahurira n’ikigare gihita kimuyobora mu biyobyabwenge.”

Mufulukye asaba ko ababyeyi bakwiminjiramo agafu bagafatanya kurera ndetse byanaba ngombwa na bo bakagororwa.

Ati: “Nk’ubu dufite 24% by’abavuyeyo kugororwa  bagaruka. Nkabo twabajije impamvu bagaruka baratubwira bati naragerageje ngezeyo ariko mu rugo bya bibazo narabihasanze ntibyakemutse. Rero numva dukeneye kugorora dushingiye ku muryango.”

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE