Abanditsi bemeza ko Abanyarwanda basigaye basoma

Bamwe mu banditsi b’Abanyarwanda bemeza ko imvugo y’uko ushaka guhisha umunyarwanda amuhisha mu gitabo yatangiye gukendera, kuko basigaye baritabiriye gusoma.
Byagarutsweho mu muhango wo guhemba abanditsi b’ikinyejana bagize uruhare mu kumenyekanisha amateka y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga bigafasha mu kuyabika mu nyandiko.
Umuhoza Barbara ni umwe mu banditsi bahamya ko Abanyarwanda basoma, ashingiye ku mubare wa kopi z’igitabo yise Shaped amaze kugurisha.
Ati: “Abanyarwanda barasoma, abanditsi turabafite beza, ariko aho bipfira uwanditse ntahura n’abasomyi, bakeneye kwamamaza ibikorwa byabo, bakeneye kandi kubishyira mu gipfunyiko gikwiriye kugira ngo abasomyi bakigure.”
Arongera ati: “Abasomyi barahari kuko njyewe umuturage usanzwe utarabaho n’imyaka 50, nkaba ntafite amateka menshi, ariko nkaba nagurisha kopi 500 mu myaka ibiri gusa, bihamya ko Abanyarwanda basoma, ahubwo biterwa n’uko wanditse icyo ushaka ko basoma n’uko wakibamenyesheje.”
Si Umuhoza gusa uvuga ko Abanyarwanda basigaye bafite umuco wo gusoma kuko ibyo avuga abihurizaho na Rwamugimba Charles, uvuga ko Abanyarwanda bakunda gusoma ashingiye ku bitekerezo ahabwa n’abasomye igitabo cye hamwe n’abacyifuza.
Ati: “Hari benshi bambwira bati igitabo cyawe naragisomye, ariko sinasobanukiwe kuri paji iyi n’iyi, washakaga kuvuga iki? Hari n’abambwira bati twabonye igitabo cyawe ariko se wadufashije ukagishyira mu Kinyarwanda ko byadufasha, ibyo binyemeza ko Abanyarwanda basoma kandi bakunda ibyo dukora, ahubwo dukwiye kwandika ariko tukajya tunandika mu Kinyarwanda.”
Nizeyimana Claude umuyobozi wa Serivisi z’inkoranyabitabo y’Igihugu mu Nteko y’Umuco, avuga ko Abanyarwanda kuri ubu banyotewe no gusoma kuko bakeneye kumenya byinshi kubera ko hari abakeneye kumenya amateka y’Igihugu cyabo, ugasanga iyo umwanditsi yanditse inshuro nyinshi igitabo kigurwa kandi hakabaho n’abasaba ko yagishyira mu Kinyarwanda kugira ngo basome, ibyo ahamya ko Abanyarwanda batakiri abo guhishwa mu gitabo.
Mu Rwanda habarurwa imiryango itandukanye y’abanditsi ibyo bashingiraho bemeza ko ibitabo bibaye bitagurwa habaho umuryango umwe gusa cyangwa nawo ntubeho, kubera ubuke bwabo, kuko nta muntu wifuza gukora ibitamugirira umumaro.
