Kiliziya ntizacika intege mu gusaba u Burundi, RDC n’u Rwanda kwiyunga-Cardinal Ambongo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 26, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Cardinal Fridollin Ambongo, Arikiyepisikopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Abarikiyepisikopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM) yatangaje ko ntako nka Kiliziya batagira ngo basabe abanyapolitiki mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda n’u Burundi ngo bahagarike ibibazo bafitanye ariko agasanga batabumva, agahamya ko batazacika intege.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere mu Nama ya Komite Ihoraho ya SECAM, irimo kubera i Kigali.

Ambongo yagiye yumvikana anenga uko ubutegetsi bwa Kinshasa bukemura ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa Congo, harimo guha intwaro abasivile n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo n’umutwe wa FDLR.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru rya Kiliziya Gatulika mu Rwanda, Ambongo yavuze ko nubwo Kiliziya Gatulika ikomeje gushyira imbaraga mu gusaba abanyapolitiki mu bihugu by’u Rwanda, RDC n’u Burundi kwiyunga, bakimika amahoro batayumva. Icyakora agahamya ko n’ubwo Kiliziya nta bubasha ifite bwo gukemura ibibazo bya politiki, ariko itazacika intege mu kujya inama y’uko byakemuka.

Yagize ati: “Kiliziya nta bubasha ifite bwo gukemura ibibazo bya politiki ibihugu bifitanye. Nyamara ifite ubutumwa bwo guhanura. Kiliziya igerageza kubwira Abategetsi b’ibihugu. Ariko ikigaragara ni uko batatwumva. Mbese nk’uko byagendekeye Umuhanuzi Izayi, tumeze nk’ababiba mu Butayu. Gusa dukomeza kugira icyizere ko ingemwe Kiliziya irimo kubiba muri iki gihe umunsi umwe zizatanga umusaruro.”

Cardinal Ambongo yavuze ko ku bwe ibihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi nta cyo bikwiye gupfa, bityo asaba ubuyobozi kwimika amahoro kugira ngo abaturage babone uko bikorera ibibateza imbere.

Yongeyeho ati: “Icyo tubona nka Kiliziya ni uko abaturage b’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na RDC nta kibazo bafitanye. Twebwe nk’Abashumba, ubutumwa twifuza gutanga ni uko abaturage b’ibi bihugu uko ari bitatu, bakeneye amahoro. Tukaba dusaba abayobozi kubaka amahoro arambye kugira ngo abaturage bagire amahoro kandi bikorere imirimo yabo nta kibahutaza.”

Umubano w’u Rwanda na RDC wajemo igitotsi mu ntangiriro za 2022 ubwo inyeshyamba za M23 zatangizaga ibitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.  Kuva icyo gihe RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, na rwo rukayishinja gukorana na FDLR no kuyifasha.

Mu Ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Leta y’u Burundi yafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda nyuma y’iminsi mike umubano wongeye kuzamo agatotsi.

Umubano w’u Rwanda wongeye kuba mubi nyuma y’igitero umutwe wa RED-Tabara wagabye muri Zone ya Gatumba cyigahitana Abarundi 20.

Perezida Evariste Ndayishimiye yikomye u Rwanda, arushinja kuba ruri inyuma y’icyo gitero, aho yavugaga ko uwo mutwe uterwa inkunga na rwo. Ibyo birego u Rwanda rwabyamaganiye kure ruvuga ko ntaho ruhuriye na byo.

Cardinal Ambongo yavuze ko Kiliziya Gatulika izakomeza gusaba abanyapolitiki mu bihugu by’u Rwanda, RDC n’u Burundi kwiyunga,
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ugushyingo 26, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE