Abagore bakorerwa ihohotera rishengura umutima ku kigero cya 97.5%

Imibare itangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu isesengura ryakozwe ku ihohotera igaragaza ko mu bwoko butandukanye bw’ihohotera, irishengura umutima ari ryo riza ku isonga muri rusange ku kigero cya 53%, aho abagore ari bo baza ku isonga mu bahohoterwa n’abagabo ku kigero cya 97.5 %.
Iri hohotera nubwo abagabo barikorera abagore by’umwihariko, n’abagabo bashengurwa imitima n’abagore babo bari ku kigero cya 2.5%.
Mu ijanisha rusange abagore bakorerwa ihohotera rishengura umutima bari kuri 96.5% mu gihe abagabo na bo ari 3.5%.
RIB ivuga ko iri hohotera rigaragara ahantu hose haba mu byaro ndetse no mu mijyi aho abashakanye baba babwirana amagambo akomeretsa, batukana, bateshanya agaciro cyangwa bannyegana.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry agaragaza ko abakora ihohotera rishengura umutima bitwaza ko ritagira ibimenyetso bigaragara inyuma, bagashengura umuntu kuko bumva ni yo yarega nta bimenyetso bimushinja byaboneka.
Yagize ati: “Mu isesengura dukora iri hohotera rishengura umutima impamvu ryarenze ayandi ni uko n’abarikora ngo bize imitwe yo gukora ihohotera ridasiga ibimenyetso, kuko azi ko ngo iyo agukubise urushyi uhita ujya ku Isange One Stop Center, RIB, cyangwa kuri Polisi ibimenyesto bikagaragara. Ubwo rero biga ikintu cyo kuvuga ngo bajye bakoresha amagambo kuko ni mabi cyane ngo ni yo adasiga ibimenyetso ariko ni ukwibeshya.’’
Akomeza avuga ko iryo hohotera rishengura imitima rigaragara no mu bavuga ko basenga haba mu mijyi ndetse no mu byaro.
Ati: ‘’Ihohotera rishengura umutima rikorerwa abantu bose ari abiyita abasirimutse cyangwa bamwe bavugwa ngo ni abanyamujyi, riri mu mpamde zose haba mu basenga n’abadasenga naho.’’
Dr Murangira asaba abantu bose kwirinda guhohotera uko ari ko kose by’umwihariko abagabo bakiminjiramo agafu.
Yagize ati: “Abagabo bagomba kwiminjiramo agafu kuko ni bo bakora ihohotera cyane nubwo n’abagore ari uko ariko ingufu nyinshi zirajya ku bagabo.”
Akomeza avuga ko nubwo imibare izamuka cyane bishingira ku kuba abantu baramenye uburenganzira bwabo bagatanga amakuru ku ihohotera ribakorerwa.
Dr Ndagijimana Jean Pierre, ni Inzobere mu bijyanye n’Ubuzima bwo mu mutwe, agaragaza ko ihohoterwa rikomeretsa umutima ryangiza amarangamutima kandi ari yo agena imibanire mu rugo, bityo bikaba byahita bizambya urugo n’umuryango.
Ati: “Amarangamutima, urukundo ni kimwe mu bigengwa nuko ubuzima bwo mu mutwe bumeze. Ubuzima bwo mu mutwe iyo butameze neza byose birapfa. Urukundo ni ubuzima bwo mu mutwe. Hari ubwo abantu babana batabana ugasanga hari nk’ikirahure kibatandukanya kubera ibikomere byo ku mutima.”
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), igaragaza ko imibare y’ihohotera igenda yiyongera kuko benshi bamenye uburenganzitra bwabo, bakagaragaza ikibazo ariko nanone itanga icyizere ko uko abantu bazasobanukirwa ububi bw’ihohotera rizagabanyuka.
Minisitiri wa MIGEPROF, Uwimana Consolée yagize ati: “Imibare kuba izamuka si uko ihohotera ryakabije ahubwo ni uko Abanyarwanda tumaze kumenya uburenganzira bwacu. Tumaze kumenya ko bihari no kuba bakuririkiranwa ubundi uyo umuntu yahohoterwaga cyane cyane abagore baravugaga ngo ni ko zubakwa, ariko nyuma yo kubisobanukirwa no kumenya ko hari uburenganzira bafite ni yo mpamvu bigaragara, ariko yuko benshi bazagenda basobanukirwa twizera ko imibare izagabanyuka.’’
Imibare igaragaza ko ihohotera rishengura umutima nubwo ari ryo riza ku isonga kuri 53% rikurikirwa n’irikorerwa umubiri riri ku kigero cya 18.6%, irishingiye ku mutungo rikaba 16.4%, mu gihe irishingiye ku gitsina riri kuri 11.7 %.
Jeph says:
Ugushyingo 27, 2024 at 6:37 pmHanyuma se abagabo barikorerwa banganiki usibyeko bamwe barikorerwa bakagira isoni yo kubivuga.