Imiryango 1 143 yimuwe ahatuma yibasirwa n’ibiza- MINEMA

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 26, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, yatangaje ko imiryango igera mu 1143 yahise yimurwa muri ibi bihe by’imvura nyinshi kugira ngo itagirwaho ingaruka n’ibiza byaturuka kuri iyo mvura nyinshi iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi k’Ugushyingo 2024.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe yavuze ko mu Turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, abari batuye ahashyira mu kaga ubuzima bwabo bimuwe.

Ati: “Mu Turere 17 twaragenzuye tureba ahantu hashobora kwibasirwa kurusha ahandi ngo hafatirwe ngamba, ahari imiryango 1 143 iri mu bibazo bikomeye, hahise hafatwa ingamba zo kuhabakura, ni ukubahungisha kuko ni ahantu ubona ko ubutaka bwatangiye kuriduka hejuru bwatangiye gutemba hatagize igikorwa wasanga abantu bari muri iyo miryango barenga 3000 bagira ibibazo. “

Yavuze ko iyo ngamba ari iy’agateganyo yo kubimura bakaba bashyizwe ahantu ubuzima bwabo butari mu kaga, bikaba ari ibikorwa byatangiye kandi bikinakomeza.

Habinshuti kandi yibukije  abaturarwanda kwitwararika na bo bakagira uruhare mu bikorwa byo kugabanya no gukumira ubukana bw’ibiza.

Yagize ati: “Tunashishikariza abaturage gukomeza kugenzura aho batuye bagira imyitwarire ijyanye n’igihe cy’imvura ndetse n’utuye ahadateye ikibazo akagenzura, ntacyo bitwaye akareba ko igisenge cye kiziritse, ukareba ko amazi aturuka ruguru y’iwawe afite inzira anyuramo, ukamenya ko abana bageze ku ishuri niba hari aho bagomba kwambutswa imigezi ibyo bigategurwa, abayobozi b’ibigo bakitwararika cyane mu gihe imvura irimo kugwa bakareba ko nta bana barimo kujya kwiruka mu mvura bijya biba imvano yo gukubitwa n’inkuba.”

Yashishikarije abantu kwitwararika cyane ko ni igihe gito cy’imvura muri ibi byumweru nka bibiri nyuma yahoi imvura ikongera ikagenza amaguru make hashingiwe ku makuru atangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe .

Minema ivuga ko hagati y’itariki ya 1 n’iya 24 Ugushyingo 2024, mu Rwanda habaye ibiza bitandukanye 97 byabaruwe biri mu byiciro 10 byiganjemo inkongi z’umuriro, imyuzure, inkuba, ibirombe byaridutse, imnzu zahirimye, inkangu n’ibindi ibyo biza byishe abantu 5, hakomereka abantu 18, byasenye inzu 149 byangiza imyaka yo mu mirima ku buso bwa hegitari zirenga 54, hapfuye inka 5 n’andi matungo magufi 2 hasenyutse ibyumba by’amashuri 10 hacika imihanda 2 n’ibiraro 6.

MINEMA itangaza ko Uturere twagaragayemo ibiza cyane ari Gakenke, Gasabo, Ngororero,  Rutsiro, Nyamasheke, Nyanza, Rusizi, Gatsibo, Gisagara na Kamonyi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere cyatangaje kandi ko mu gice cya 3 cy’iteganyagihe ry’iminsi 10, ni ukuvuga gihera ku itariki ya 21-30 Ugushyingo, kubera umuyaga mwinshi uteganyijwe henshi mu Gihugu ndetse n’imvura irimo inkuba, ingaruka zikomoka ku muyaga mwinshi ziteganyijwe henshi mu Gihugu kandi imvura iteganyijwe ikaba iri hejuru y’imvura isanzwe igwa ndetse n’iminsi yikurikiranya imvura igwa, ingaruka zirimo inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri ndetse n’imyuzure mu bishanga zirateganyijwe.

Meteo Rwanda igira inama abantu bose ndetse n’ibigo bireba, gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda ibyabo ingaruka zavuzwe haruguru.

Muri Gicurasi 2023 u Rwanda rwahuye n’ibiza byatwaye ubuzima bw’abarenga 135, byangiza igice cy’inzu zirenga 2100, izindi 2 763 zarasenyutse burundu.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 26, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE