Rutsiro: Arasaba ubufasha bwo gusanirwa inzu igiye kumugwaho

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ugushyingo 26, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Uwemeyinkiko Eliyezeri utuye mu Murenge wa Mushubati , Akarere ka Rutsiro, Umudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Mageragere arasaba ubufasha bwo gusanirwa inzu igiye kumugwaho kandi akaba ari nta bushobozi afite.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya yahamije ko kuba wenyine nta wundi muntu bafatanya gutunga umuryango no kuba agaragara nk’umunyantege nke, ku buryo atakibasha guhabwa akazi ko guca inshuro ari byo bituma avuga ko akeneye ubufasha bwo gusanirwa inzu.

Yagize ati: ”Ubushobozi buke ni bwo butuma iyi nzu yanjye ntabona uko nyisana  kandi ikaba igiye kungwaho nk’uko ubibona, ndi umukene, nta bushobozi mfite singipfa guhabwa akazi kubera imyaka kandi nterwa impungenge cyane n’iki gikuta kuko kugisana bizasaba gusenya inzu hakazamurwa bundi bushya.”

Umwe n’abaturanyi be, Uwemeyinkiko avuga ko aterwa impungenge n’uko iyi nzu ishobora kuzamugwaho, cyangwa ikagwa ku bagenzi baba bari kwitambukira kuko iri ku nzira.

Ati: ”Ngira impungenge kuko iki gihande gishobora kuzangwaho cyangwa ki kagwa ku bandi bagenzi hano. Ndasaba Leta yacu ko yangirira ubutabazi ikandwanaho iyi nzu itarangwaho kuko uretse n’igikuta ubona na hano hekuru imvura iragwa nkabura aho mpungira”.

Umwe mu baturanyi be waganiriye na Imvaho Nshya, yahamije ko mu nzira zose Uwemeyinkiko ari uwo gufashwa ndetse ko ngo ikibahangayikishije ari igikuta kimwe cy’inzu ye gishobora kuzagwa ku bagenzi cyangwa abahicaye.

Ati: “Uyu mugabo ntabwo afite ubushobozi, twe nk’abaturanyi ubushobozi bwacu mu byo twamufasha burenze gusana iyi nzu. Akwiye gukorerwa ubuvugizi turebe ko yafashwa kuba yabona n’amategura kuko nayo yarashize imbere hose irarangaye.”

Kuri Uwemeyinkiko  ngo ubufasha ubwo ari bwo bwose yahabwa bwamufasha kuko bwamusiga bitandukanye n’uko abayeho kugeza ubu mu bwoba bwinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko ikibazo cya Uwemeyinkiko ari icyo gukurikiranwa bakareba impamvu atashyizwe ku bagombaga gufashwa muri iyi ngengo y’imari bityo nawe akaba yazafashwa kimwe n’abandi bafashwa n’Akarere.

Ati: “Uyu musaza icyo twamubwira, kubakira umuturage uwo ari we wese, bituruka mu Isibo no mu Mudugudu kuko mbere y’uko dutangira ingengo y’imari dukora igikorwa cyo gutandukanya abafite ibibazo, tuzafasha gusana inzu cyangwa kuzubaka muri uwo mwaka.”

Yakomeje agira ati:”Icyo namubwira , wenda natwe twakurikirana ni ukumenya impamvu Akagari ke, Umudugudu we, Isibo ye atari mu bo batoranyije. Ushobora gusanga atababaye kurusha abandi cyangwa ingengo y’imari ikaba yarabaye nke ugereranyije n’abaturage bari bakeneye gufashwa we akaba azafashwa mu myaka ikurikiraho.”

Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko mu Karere ka Rutsiro harimo abatishoboye bari bafite ibibazo bitandukanye birimo kubakira no gusanirwa bagera ku bihumbi 306 batoranyijwemo abagera ku bihumbi 13 900 bababaye kurusha abandi bari gufasha mu buryo bwihutirwa.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ugushyingo 26, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE