Rutsiro: Imyaka 2 irashize batarishyurwa amafaranga y’imyaka yabo yaranduwe

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati, mu Tugari turimo Bumba na Mageragere, barasaba kwishyurwa amafaranga y’ahanyujijwe umuyoboro w’amazi hakarandurwa imyaka yabo, hakaba hashize imyaka ibiri batarishyurwa.
Aba baturage bavuga ko kuba batarishyurwa bibadindiza mu iterambere ryabo, ntibabashe no kuba bagira icyo bikorera cyane ko ibyaranduwe bigiye kwera harimo ikawa, ibisheke, urutoki, ibishyimbo n’ibindi byabafashaga kubaho umunsi ku munsi.
Mukasarasi Clothilde utuye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Mageragere
mu Murenge wa Mushubati yagize ati: “Banyuze mu rutoki rwari ruhinzemo ibishyimbo harimo n’ibiti bya gereveriya, ubundi barongera banyura mu rutoki rwanjye, baca no mu murima urimo ikawa igice kimwe kirimo ibishyimbo bakagenda babirandura”.
Yakomeje agira ati: “N’amafishi abyerekana ndayafite, ubwo rero baranduye ibyo byose, imyaka itatu igiye gushira kuko babiranduye muri 2022.”
Uyu mubyeyi agaruka ku ngaruka yatewe no kuba yararanduriwe imyaka ntiyishyurwe yagize ati:”Nabuze ibyo kurya, mbura ibyo guhahishiriza abana kuko urumva nk’ibyo biti by’ikawa byareraga nkakuraho umusaruro, n’ibyo biti byanjye ubu biba ari ibibazwa, ibiti byanjye by’imbuto batemye nakuragaho amapera n’abaturanyi bakaryaho, urumva ko ingaruka zo ari nyinshi. Ndasaba ko banyishyura kuko twararenganye cyane”.
Havugimana Faustin utuye mu Mudugudu wa Rarankuba, yagize ati: “Banyuze mu mirima ibiri iri mu Mudugudu wa Nyarusange, baranduramo ibisheke 540, undi baranduramo ibisheke 300 harimo n’amavoka yari ku ruhande n’isombe byose barabirandura. Bagombaga ku mpa amafaranga angana n’ibihumbi bigera kuri 67 by’amafaranga y’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Twasinye muri Werurwe 2024, batubwira ko bagiye kuduha amafaranga kuko ibyangombwa byose twabitanze na Dosiye zuzuye.
Twarategereje turaheba kandi uko tugiyeyo batubwira gutegereza ubu amaguru agiye guhira mu nzira, mudukorere ubuvugizi batwishyure.”
Havugimana Jean Paul na we ahamya ko umurima w’iwabo warimo imyaka wanyuzwemo n’umuyoboro bakabarurirwa ariko ntibahabwe amafaranga.
Ati: “Umurima wacu warimo imyaka, banyujijemo umuyoboro barayirandura, ariko kugeza ubu amaguru agiye guhira mu nzira. Turibaza uko tuzabona amafaranga yacu bikatuyobera, mudukorere ubuvugizi.”
Ibi abihuza n’undi muturage utifuje ko amazina ye agaragazwa wavuze ko umurima we ari wo wubatswemo umugezi rusange ariko ibyari birimo ntabashe kubirihwa.
Ati: “Baje gukora umugezi, bangiza ibyari mu isambu yanjye yarimo insinga n’imboga, baraza barabirandagura ariko kugeza ubu maze imyaka ibiri nishyuza ntabwo bari bayampa kandi bari kunyishyura ibihumbi 90 by’amafaranga y’u Rwanda”.
Umukozi wa WASAC mu Karere ka Rutsiro Mudacumura Emmanuel yabwiye Imvaho Nshya ko abaturage bujuje ibyangombwa byose bamaze kwishyurwa ndetse ngo ubu bakaba bari gufasha n’abandi batari babyuzuza n’ubwo ngo hari ababyihorera kubera ubuke bw’amafaranga bishyuza.
Yagize ati: “Abo baturage twari twavuganye ngo batuzanire urutonde kandi uyu mwaka urarangira tubirangije. Abatanze ibyangombwa byuzuye amafaranga barayabonye, hari abataragiye batanga ibyangombwa byuzuye kubera amafaranga make bagasa nabyihorera ariko uwaba afite ikibazo wese, turabakurikirana tubafashe.”
Yakomeje avuga ko bagenda baza buhoro buhoro ariko ko bose bazabageraho bakabafasha cyane ko abatari bishyurwa ari abataratanga ibyangombwa byuzuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati Mwenedata Jean Pierre yagaragaje ko hari abamaze kwishyurwa bari bujuje ibyangombwa ndetse ko n’abasigaye amafaranga yabo azabageraho mu gihe cya vuba.
Yagize ati: “Vuba aha twarabegereye. Abenshi batari bishyurwa, icyabayeho dufatanyije n’Akarere, karaje bakira ibyangombwa byose byaburaga bijya ku Karere ubu bategereje ko bishyurwa. Ntabwo bizatinda, hari abishyuwe mbere kandi n’ubu abenshi bujuje ibisabwa bikenerwa bazishyurwa vuba.”
Abatarishyurwa ni uko hari ibyangombwa bitari byuzuye, ubwo ubu bamaze kubyuzuza bategereze bazishyurwa vuba.