Musanze: Kwagura uruganda byitezweho kugabanya ibura ry’amazi

Mu mujyi wa Musanze no mu nkengero z’aho hakunze kuvugwa ibura ry’amazi rya hato n’ahato, kuri ubu rero hari kwagurwa uruganda rw’amazi rwa Mutobo abaturage bavuga ko bagiye kuruhuka ingendo bakoraga bajya kuvoma mu migezi itemba mu gihe amazi aba yabuze.
Bamwe mu baturage bakunze kuvuga ko bagira ikibazo cy’ibura ry’amazi nko mu Mirenge ya Cyuve, Muhoza na Musanze bavuga ko ibura ry’amazi ribabangamiye ariko bamaze kumva ko ubuyobozi bwiyemeje kongera ingano y’amazi bizaba bitanze umuti urambye.
Muhawenimana Josephine ni umubyeyi w’imyaka 56 wo mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza avuga ko yishimiye iki gikorwa cyo kwagura uruganda n’imiyoboro.
Yagize ati: “Uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo njye uko mbizi rwubatswe rufite ubushobozi bwo guha abaturage amazi mu gihe bari bakiri bake mu mujyi no mu nkengero zawo none ubu turenga nka miliyoni tuvoma amazi ava muri ruriya ruganda ni yo mpamvu iyo yabuze dushoka ibishanga, ubwo biyemeje kurwongerera ubushobozi tugiye kugira icyizere cy’amazi meza kandi menshi.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uko umujyi ugenda waguka ngo ari kimwe mu bituma amazi na yo agenda aba iyanga
Yagize ati: “Tekereza ko mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zayo hari inganda, amashuri, amahoteli ibyo byose kandi bikenera amazi, twe dusanga ari yo mpamvu usanga amazi abura hato na hato kubera ubushobozi buke bw’uruganda, ikindi kandi ni uko habagaho uburangare bwo kuba amatiyo yacikaga kubera ko na yo aba ashaje ntavugururwe ugasanga za robine zamezeho ibyatsi.”
Ndizeye Donatien wo mu Murenge wa Musanze avuga ko uruganda ruto rutunganya amazi rutajyanye n’igihe ari imwe mu ntandaro yo kuba baburaga amazi ndetse bikabicira gahunda zabo zimwe na zimwe ndetse bigatuma bakoresha amazi mabi ateza indwara zikomoka ku mwanda.
Yagize ati: “Kubera ko uruganda rutanga amazi ku bantu benshi kandi ntabagereho uko bikwiye, bitwicira gahunda tujya gushakisha amazi mu bindi bice, abana bagakererwa ishuri, ariko ubwo ubuyobozi bwiyemeje kuvugurura uruganda tuzaba dusezereye guta umwanya n’indwara ziterwa no kunywa amazi mabi”.
Uru ruganda rutunganya amazi rwa Mutobo rwari rufite ubushobozi rwo gutanga amazi angana na metero kibe 12 500 ku munsi bikaba byitezwe ko nirumara kuzura ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 55 000 ku munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, nawe ugaragaza ko ibura ry’amazi ari ikibazo kimaze igihe kinini kigaragara muri uyu mujyi kandi ko intandaro ari ibikorwa remezo bitagifite ubushobozi.
Yagize ati “Ikibazo cy’ibura ry’amazi kandi nayo aza ari make kimaze igihe kigaragara gusa kuri ubu hari gahunda yo kwagura uruganda rutunganya amazi rwa Mutobo kugira ngo haboneke umuti urambye ku kibazo cy’amazi make. Ubu rero ubushobozi bw’uru ruganda buzava kuri metelo kibe 12,500 rugezwe kuri 55,000 ku munsi.
Yongeraho ko ngo bizafasha kugira amazi ahagije umujyi no mu nkengero zawo muri rusange
Yagize ati: “Iki ni igikorwa kizadufasha kuva ku gipimo cy’amazi twakoreshaga ku munsi cy’amazi noneho umujyi wacu uyabone ku buryo bushimishije ndetse n’utundi duce kuko si umushinga wakorewe Musanze gusa kuko n’Uturere duturanye tuhakura amazi.”
Bimwe mu bice bikunze kugira ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Musanze, birimo ibyo mu Mirenge ya Cyuve, Muhoza na Kimonyi ahari kwagukira umujyi ndetse n’ibindi byo mu nkengero zawo.
Imirimo yo kwagura uru ruganda izatwara 13 197 581 420 z’amafaranga y’u Rwanda biteganyijwe ko ruzatanga amazi mu Turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu, iyagurwa ry’uru ruganda muri rusange rizakemura ibibazo by’abatindaga ku mavomo rusange bategereje amazi cyane ko hazubakwa n’indi miyoboro mishya.
Akarere ka Musanze kageze ku gipimo cya 90,8% by’ingo zifite amazi meza.
Gahunda ya Leta ni uko mu mwaka wa 2024 biteganyijwe ko Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku gipimo cya 100%
Abatuye mu ijyi bazaba bakura amazi kuri metero 200, uvuye aho umuntu atuye mu gihe abo mu cyaro bo bazaba bakura amazi muri metero 500.


